Imikino
CECAFA KAGAME CUP : APR FC yiyongereyemo amaraso mashya mbere yo gukina 1/2
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, abakinnyi bane ba APR FC bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bagiye kwerekeza muri Tanzania, aho bagiye gusanga bagenzi babo mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Abo bakinnyi ni umunyezamu Ishimwe Pierre, ba myugariro Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude, ndetse na Mugisha Gilbert, umukinnyi ukina ku mpande asatira izamu. Bateganyijwe ko aba bagomba guhaguruka i Johannesburg mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, saa yine z’ijoro.
Ikipe ya APR FC yari yagiye muri Tanzania idafite abakinnyi umunani bari bahamagawe mu makipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Mauritanie.
Mu bo batari kumwe nayo harimo Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bakinira Uganda, ndetse na Mamadou Sy wakiniye Mauritanie, kimwe na Nduwayo Alexis na we wakiniraga Amavubi.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Manchester City igiye kwakira Manchester United idafite umukinnyi wayo w’ingenzi !
APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze muri ½ cy’iryo rushanwa. Umukino wa ½ uteganyijwe ku wa Gatanu, aho izaba ihanganye n’ikipe izaza ku mwanya wa mbere mu Itsinda C.
Mu mukino usoza amatsinda wabaye ku wa Mbere, APR FC yakinaga ifite abakinnyi 15 gusa bo mu ikipe ya mbere, bitewe n’uko Dauda Yussif yari afite amakarita abiri y’umuhondo naho Djibril Ouattara arwaye. Gusa, umutoza yari yazanye n’abakinnyi bane bakiri bato bavuye mu Intare FC, ikipe y’abato ya APR FC.
Itsinda C ririmo amakipe ashobora guhura na APR FC rigizwe na MCC FC, Al Ahly Wad Madani FC, Al Hilal SC na Kator FC. Aya makipe yose anganya amanota mbere yo gukina umukino usoza itsinda kuri uyu wa Gatatu.