Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Buri kipe igomba kugira abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 b’abanyarwanda – Impinduka muri Rwanda Premier League ibura iminsi ibiri ! - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/09/86097-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Imikino

Buri kipe igomba kugira abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 b’abanyarwanda – Impinduka muri Rwanda Premier League ibura iminsi ibiri !

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje impinduka nshya zizatangira kubahirizwa guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, aho amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze umunani bari mu kibuga icyarimwe.

Ibi ni inyongera ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kuko mbere buri kipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’abakina ariko bagashyira mu kibuga abatarenze batandatu .

Ibi kandi byagiye bitera amakipe amwe n’amwe ibibazo, nk’uko byagaragaye mu mukino APR FC yatsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-0 ku mpamvu z’imyitwarire idakurikije aya mategeko, aho APR FC yari yakoresheje abanyamahanga barindwi ku kibuga.

Ubu FERWAFA yemeje ko amakipe azaba yemerewe gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga umunani mu mukino, ndetse bose bashobora no kuba bari mu kibuga icyarimwe, ariko ntibarenge uwo mubare ku rupapuro rw’umukino.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYA ISANO : OPINION – Ese kunganya kwa Nigeria na South Africa haba hari amahirwe biha Amavubi

Uretse ibyo, iri shyirahamwe ryemeje kandi ko guhera muri Mutarama 2026, buri mukinnyi w’umunyamahanga wifuza kwiyandikisha mu Rwanda azajya yishyurwaho amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri [2,000,000 Frw. Ibi bitandukanye n’uko byari bisanzwe, aho kwiyandikisha byasabaga amafaranga 5,000 ku bakinnyi n’abatoza bungirije,asaga 100,000 Frw ku mutoza mukuru w’Umunyarwanda, na 500,000 Frw ku mutoza w’umunyamahanga.

Muri gahunda yo guteza imbere impano z’abanyarwanda bakiri bato, FERWAFA yemeje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izajya igira abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 mu rutonde rw’abakinnyi izajya ikoresha muri uwo mwaka w’umukino .

Izi mpinduka zije mu gihe shampiyona y’umwaka utaha wa 2025/26 iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025.

 

Comments

Popular Posts