Featured
CECAFA Kagame Cup : Mu mukino wari wuje ugufungana gukomeye ,APR FC iguye miswi na KMC !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yanganyije igitego 1-1 na KMC FC yo muri Tanzania, mu mukino usoza amatsinda wabereye kuri KMC Stadium.
Ni umukino wari utegerejwe n’abafana benshi, kuko wari ufite igisobanuro gikomeye ku mpande zombi. APR FC yatangiye umukino iri hejuru , yihariye uburyo bwinshi bwo kurema ibitego. Ndetse ku munota wa 39, ku burangare bwa ba myugariro ba KMC bwabaye intandaro y’igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyigena Clement, nyuma y’umupira muremure wari utewe na Ruboneka Jean Bosco.
Icyakora ibyishimo by’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntibyatinze kuko ku munota wa 44’ w’umukino, KMC FC yahise yishyura igitego binyuze kuri Erick Mwijage Edson, nyuma yo guhererekanya neza mu rubuga rw’amahina rwa APR FC. Icyo gitego cyaje kurangiza igice cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kuba uryoheye ijisho, buri kipe ishaka igitego cy’intsinzi gusa ukabana ko harimo ikimeze ngo gufungana gukomeye, aho nta kipe yabashije kongera gutsinda.
APR FC yakomeje kwiharira umupira ariko KMC nayo yitwara neza mu bwugarizi. Ikintu cyari kigiye gutuma ibintu bihinduka ni ikosa ryakozwe na Bugingo Hakim wa APR FC wakubise umukinnyi wa KMC mu isura, ariko umusifuzi ntiyagira icyo abikoraho, bitera impaka nyinshi bijyanye nuko benshi batekerezaga ko agiye gutanga ikarita y’umutuku gusa arasanza.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze impinduka nke muri uyu mukino, aho yinjije mu kibuga abarimo Iraguha Hadji, Niyibizi Elie na Alioun Suane. Abo bakinnyi bagaragaje ubushake bwo guhindura umukino ariko ntibyabahiriye ngo babashe kubona igitego cya Kabiri cy’intsinzi.
APR FC yanganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda . Image Source : Azam Tv.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, APR FC isoza imikino y’amatsinda ifite amanota 7, izigamye ibitego bine, mu gihe KMC FC nayo ifite amanota 7 ariko yo izigamye ibitego bibiri gusa.