Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Mu minsi 2 gusa abana 590 nibo bamaze kugerageza amahirwe bahawe na Gasogi United - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/08/Screenshot_20250828-202445_WhatsApp2.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

Mu minsi 2 gusa abana 590 nibo bamaze kugerageza amahirwe bahawe na Gasogi United

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ikipe ya Gasogi United, Ikomeje igikorwa cyo gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’Amaguru, Mu mpande zose z’Igihugu nk’Uko babitangaje.

N’Igikorwa cyatangiriye mu ntara y’Amajyepfo y’U Rwanda, Mu Karere ka Muhanga bakomereza mu karere ka Huye ari naho bavuye uyu munsi, Gasogi United yari yatangaje ko imenyesha abana bose bujuje ibisabwa kwitabira, Igikorwa cyizwi nka (Selection), Kugirango babone abana bazakoresha mu makipe y’Abana ya Gasogi United.

Abana bose bazagira amahirwe yo gutoranywa, bazafashwa  gukomeza kwigishwa gukina umupira w’Amaguru, no gusigasira impano zabo neza, Ku girango zizababesheho mu myaka iri imbere ari nako n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri rusange rikomeza kugira ireme mu Rwanda. Abana bose bazatoranywa bazarihirwa amashuri asanzwe n’Iyo kipe ya Gasogi United nk’Uko isanzwe ibikora.

Ku munsi wa mbere, w’Icyo gikorwa nk’Uko twari tumaze kubibabwira hejuru, Batangiriye i Muhanga tariki ya 27 Knama 2025, Aho abana basaga 300 bitabiriye icyo gikorwa, Abana bari baje n’Abavutse hagati y’Umwaka wa 2007 na 2010. Icyo gikorwa cyabereye kuri Stade ya Muhanga.

Uyu munsi tariki ya 28 Kanama, Bari berekeje mu Karere ka Huye, Aho abana 290 bari baje kugerageza amahirwe yabo, Hamwe n’Umutoza w’Umunyarwanda Mbarushimana Abdou, Uri mubari gufasha Gasogi United gutoranya abo bana bakenewe.

Tuzakomeza kugenda tubagezaho, Aho Gasogi United izakomereza icyo gikorwa dore ko buri mwana wujuje ibisabwa kandi ufite impano yo gukina umupira w’Amaguru azahabwa amahirwe nta gihindutse.

Tubibutseko, Umwana ushaka kugerageza amahirwe ye asabwa kuzana ku kibuga, Inkweto zo gukinana, Imyenda ya Siporo hamwe n’Icyangombwa cy’Umwimerere cy’Amavuko cyerekana imyaka ye nyakuri.

Bamwe mu bana bari bitabiriye mu karere ka Muhanga.

Aho ni mu karere ka Huye aho bakoreye uyu munsi.

 

Click to comment

Popular Posts