Amakuru
AMAFOTO:Pacome Zouzoua yagoye Rayon itsinzwe na Yanga dore ibyaranze uyu mukino
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 15 Kanama 2025, Nibwo habaye umunsi ngaruka mwaka wa Rayon Sports Day.
Rayon Sports yari yakiriyemo ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, Ni umukino wari utegerejwe n’Abantu benshi dore ko Stade Amahoro isanzwe yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, Ugereranyije uyu munsi hari haje abantu barenga ibihumbi 25.
Ni umukino kandi witabiriwe n’Abakunzi ba Yanga africans aho abenshi bavuye muri Tanzania baje kwirebera uko ikipe yabo yesurana na Rayon sports.
Rayon sports yagowe cyane naba semababa Ba Yanga Africans;
Abakinnyi bakomeye bakina muri Yanga Africans barimo Pacome Zouzoua. Bagoye cyane Rayon dore ko ibitego byose uko ari bitatu bya Yanga byagizwemo uruhare n’uyu mukinnyi witwaye neza cyane muri uyu mukino.
Pacome Zouzoua wagoye cyane Rayon asanzwe ari mu bakinnyi beza bakina muri Tanzania kandi niwe wabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri season ebyiri zishize muri Shampiyona ya Tanzania.
Rayon yabonye igitego rugikubita aba Rayon bose babyina murera;
Ku munota wa 3 Rayon yari ibonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe ku burangare bwaba defanseri ba Yanga Africans aho basubije umupira inyuma bashaka gupasa umuzamu umuzamu ntiyawushyikira ubwo igitego cya mbere kiba Kiranyoye hakiri kare cyane. Aba Rayon bose bari muri Stade Bararirimba rubura gica.
Ariko Ibyishimo bya Rayon ntibyamaze kabiri
Nyuma y’Iminota 30′ Rayon ibonye Igitego cyayo cya mbere Yanga yaje kuva inyuma irishyura ubwo rutahizamu wayo Boyeli Yaterekagamo igitego cyo kwishyura cyayo cya mbere, Ku mupira yari ahawe na Pacome.
Nyuma y’akanya gato ku munota wa 45′ Yanga yaje guterekamo igitego cya kabiri cyatsinzwe neza na Pacome Zouzoua wari wazonze cyane aba defanseri ba Rayon, Kuko buri kanya yabaga ari imbere y’izamu.
Umukino ujya kurangira ku munota wa 90′ Yanga yaje guterekamo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Mwemnyeto, Umukino urangira Rayon na Yanga ari ibitego bitatu bya Yanga kuri kimwe cya Rayon Sports.
Icyo wa kibaza, Ni Rayon igifite ibihanga cyangwa ni Yanga ikomeye?
Mu mboni z’Abakunzi ba Ruhago, ndetse n’Abarebaga umupira muri rusange basanga Rayon igifite ikibazo gikomeye cy’Abataka bakomeye babasha gukora ikinyuranyo bakaba batsinda igitego bo ubwabo n’ubwo umukino waba wabaye mubi bakaba bagaragaza ikinyuranyo bashakira ikipe ibitego. Rayon yagiye ibona uburyo bwo gutsinda n’ubwo butari bwinshi imbere y’izamu gusa kuba yabona umuntu ushyiramo igitego bikaba ikibazo.
Chadrack Bing Bello wari witezweho umusaruro kubijyanye n’ibitego yaburiwe irengero kuri uyu mukino aho nta n’Ishoti na rimwe rigana mw’Izamu yigeze atera cyangwa abe yatanga umupira mwiza ushobora kuvamo igitego.
Umunyezamu wa Rayon Sports, Idrissa Kyouyate nawe, Ari mu bakinnyi bitwaye nabi cyane, Kuko urebye ibitego byose yatsinzwe, Byashobokaga ko hari kuba haricyo yakoze iyo aza kuba afite ubushobozi burenze ubwo twabonye.
Pacome Zouzoua Yagoye Rayon cyane
Pacome Zouzoua ubwo yatsindaga igitego Cya Kabiri yanga yatsinze.