Amakuru
Volleyball : Kepler yasinyishije umunya – Puerto Rico
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kepler Volleyball Club yamaze kwemeza ko yasinyishije umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Puerto Rico, Jair Santiago, mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe yabo mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball ya 2025/2026 izarangira muri Mata.
Uyu mukinnyi ukina mu mwanya wa opposite hitter yasinye amasezerano y’igihe gito, aje gusimbura icyuho cyasizwe n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe, David Neeke, uherutse gutandukana na Kepler.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko Santiago ari umukinnyi ufite ubunararibonye kandi ushobora gufasha Kepler kongera imbaraga mu busatirizi.
Jair Santiago si izina rishya mu isi ya Volleyball. Mbere yo kwerekeza mu Rwanda, yakinaga mu ikipe ya Patriotas de Lares mu gihugu cye.
Ikirenzeho, mu 2021, yabaye umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu ya Puerto Rico yegukanye igikombe cya NORCECA Championship, irushanwa rihuza amakipe yo muri Amerika ya Ruguru, Amerika yo Hagati n’Akarere ka Caribbean.
Iryo tsinzi ryari amateka, kuko ryabaye igikombe cya mbere cya zahabu Puerto Rico yegukanye muri iri rushanwa, ndetse ribaha n’itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya Volleyball cya 2022.
INDI NKURU WASOMA:Rayon Sports mu biganiro byo gusinyisha abarimo Yannick Mukunzi
Nk’uko byemezwa n’abatoza ba Kepler, Santiago azafasha ikipe kongera umubare w’abakinnyi no kugira amahitamo menshi mu mikino ikomeye iri imbere.
Gusa, n’ubwo Kepler ifite imikino ihambaye muri izi mpera z’icyumweru izahura na REG VC ku wa Gatanu na Kirehe VC ku Cyumweru, uyu mukinnyi mushya ntazayigaragaramo.
Biteganyijwe ko Jair Santiago azatangira gukinira Kepler ku mukino uzabahuza na Kigali Volleyball Club (KVC) ku wa 24 Mutarama.