Amakuru
Umutoza wa Crystal Palace yatangaje igihe azatandukana nayo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Crystal Palace, Oliver Glasner, yatangaje ko azatandukana n’iyi kipe yo mu Bwongereza ku musozo w’uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kwemeza ko atazongera gusinya amasezerano mashya azasimbura ari gusozwa.
Uyu Munya-Autriche w’imyaka 51 yavuze ko yafashe uyu mwanzuro ashaka indi ntera nshya mu mwuga we wo gutoza.
Glasner yavuze ko yamenyesheje ubuyobozi bwa Crystal Palace iby’uyu mwanzuro amezi menshi ashize, aho yagiranye inama na Steve Parish, nyiri iyi kipe, mu Ukwakira.
Yagize ati: “Nabwiye ubuyobozi ko nshaka indi isi nshya mu mwuga. Twumvikanye ko byaba byiza tubigize ibanga mu gihe runaka, ariko ubu byari ngombwa ko mbivuga ku mugaragaro.”
INDI NKURU WASOMA:Mukura VS yasobanuje iby’ihitwamo ry’amakipe azakina Igikombe cy’Intwari
Uyu mutoza wahesheje Crystal Palace igikombe cya FA Cup muri Gicurasi umwaka ushize, yavuze ko yashatse gutanga umucyo ku bakinnyi n’abafana kugira ngo bakomeze akazi batekanye, nta rujijo.
Yongeyeho ko we na Steve Parish bahuje icyifuzo cyo gukora icyiza ku ikipe, aho nta ruhande rufite ukwikunda birenze urundi.
Hagati aho, kapiteni wa Crystal Palace, Marc Guehi, na we ari hafi gutandukana n’iyi kipe, aho bivugwa ko agiye kwerekeza muri Manchester City.
Ikipe ya Pep Guardiola yongereye imbaraga mu kumwifuza nyuma yo kubura ba myugariro bayo bakuru barimo Ruben Dias, Josko Gvardiol na John Stones, bose bagize imvune.
Crystal Palace yemeye bigoranye kugurisha Guehi, dore ko amasezerano ye azarangira muri Kamena uyu mwaka.
Amakuru avuga ko agaciro k’iyi transfert kagera kuri miliyoni 30 z’Amapawundi harimo n’uduhimbazamushyi.
Uyu myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bivugwa ko yamaze gukina umukino we wa nyuma muri Crystal Palace, aho Glasner yemeje ko ibiganiro byo kumugurisha biri mu byiciro bya nyuma.