Amakuru
RPL – Al Hilal SC yanyagiye mu buryo bukomeye Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
RWANDA PREMIER LEAGUE : Al -Hilal 4-0 Rayon Sports
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze Rayon Sports ibitego 4-0 mu mukino wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino watangiye mu mwuka wo kwibuka Dr. Mugemana Charles wahoze ari umuganga wa Rayon Sports, aho abafana bake bari bitabiriye bahagurukiye kumuha icyubahiro.
Ku munota wa 10, Al Hilal SC yahise ifungura amazamu ku gitego cya Elhadji Kane cyaturutse ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, ibintu byahise biha icyizere ikipe yo muri Sudani.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal yiharira umupira, Rayon Sports inanirwa no gutera umupira n’umwe ugana mu izamu rya Farid Soufiane.
Mu gice cya kabiri, Al Hilal yakomeje kotsa igitutu Gikundiro, maze ku munota wa 55, Jean Claude Girumugisha atsinda igitego cya kabiri nyuma yo kunyura ba myugariro.
Ku munota wa 59, Abdelrazig Taha yongeye gutsinda igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Adama Coulibali, bituma abafana ba Rayon Sports batangira kugaragaza kutishimira imikinire y’ikipe yabo, bamwe banenga umutoza Bruno Ferry.
INDI NKURU WASOMA:Micheal Carrick yakomoje ku gitutu kimuriho mbere ya derby ya Manchester
Rayon Sports yakoze impinduka ishaka kwitabara, ariko ntibyatanze umusaruro. Ahubwo ku munota wa 90+5, Girumugisha yongeye kwerekana ubuhanga atsinda igitego cya kane, ashimangira intsinzi ikomeye ya Al Hilal SC.
Uyu mukino wagaragaje itandukaniro rinini mu mikinire y’amakipe yombi. Al Hilal SC yerekanye ko yiteguye neza imikino mpuzamahanga, mu gihe Rayon Sports ikomeje kugorwa n’ubwugarizi budakomeye n’ubusatirizi budatanga umusaruro.