Amakuru
Rayon Sports mu biganiro byo gusinyisha abarimo Yannick Mukunzi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda igiye kwinjira mu mikino yo kwishyura, amakipe arangajwe na Rayon Sports akomeje kwitegura mu buryo butandukanye agamije kunoza imikinire no kwirinda kwisanga mu makipe amanuka.
Amakuru agera ku kinyamakuru The Drum yizewe avuga ko Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abakinnyi batatu b’abanyarwanda bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru, hagamijwe kongera imbaraga mu kibuga hagati n’ubusatirizi.
Abo bakinnyi ni Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga. Mukunzi, ukina mu kibuga hagati, ari mu biganiro bya hafi cyane na Rayon Sports nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede.
Uyu mukinnyi asanzwe azwi cyane n’abafana ba shampiyona y’u Rwanda kuko yanyuze muri APR FC na Rayon Sports, aho yagaragaje ubunararibonye n’ubuhanga mu gutanga imipira no gukina hagati h’ikibuga.
INDI NKURU WASOMA:Umutoza wa Crystal Palace yatangaje igihe azatandukana nayo
Rayon Sports kandi irimo gusuzuma uko yakwegukana rutahizamu Yves Mugunga, wanyuze muri APR FC na Gorilla FC, umukinnyi ufite imbaraga mu rubuga rw’amahina ndetse uzwiho gutsinda ibitego mu bihe bikomeye.
Faustin Usengimana, myugariro wanyuze mu bato ba Rayon Sports, na we ari mu bakinnyi barebwa cyane. Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Police FC, Isonga, ndetse no mu makipe yo hanze y’igihugu nka Khaitan SC, Buildcon, Al-Qasim SC na Masafi Al-Wasat SC.