Imikino
Premier League : Dorgu afashije Man United guhagarika Man City
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Premier League : Manchester United 2-0 Manchester City
Urugendo rwa Manchester City rw’imikino 13 idatsindwa rumaze gushyirirwaho akadomo kuri Old Trafford, nyuma yo gutsindwa na Manchester United ibitego 2-0.
Iyi ntsinzi yaje mu gihe United yari iri mu bihe bishya nyuma yo kwakira umutoza mushya w’agateganyo, Michael Carrick, bigaragara ko yahise azana impinduka mu mikinire.
City yagaragaje kugorwa cyane mu bwugarizi no kubura uburyo bwinshi bwo gutsinda, aho mu mukino wose yabashije kugira ishoti rimwe gusa rijya mu izamu. United yo yagiye igaragaza ubushake n’umuvuduko mwinshi, cyane cyane mu gice cya kabiri cy’umukino.
Mu gice cya mbere, City yagize amahirwe yo kujya kuruhuka amakipe anganya ubusa ku busa, nubwo Manchester United yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda.
Ku munota wa gatatu gusa, Harry Maguire yari hafi gutsinda igitego n’umutwe, umupira uca hejuru y’izamu nyuma yo gukubita igiti cy’izamu. Nanone habaye impaka ku ikosa rikomeye Diogo Dalot yakoreye Jeremy Doku, ariko VAR yemeza ko ikarita y’umuhondo ihagije.
Mu gice cya kabiri, Pep Guardiola yakoze impinduka ashyiramo Nico O’Reilly na Rayan Cherki, ariko United ikomeza gusatira. Ku munota wa 64, Bryan Mbeumo yafunguye amazamu nyuma ya gupapura Man City umupira bakaruhukira ku izamu ryayo.
INDI NKURU WASOMA:Micheal Carrick yakomoje ku gitutu kimuriho mbere ya derby ya Manchester
Nyuma y’iminota 12, Patrick Dorgu yatsinze igitego cya kabiri, ashimangira intsinzi y’ab’i Old Trafford.
Nubwo Gianluigi Donnarumma yakuyemo imipira myinshi ikomeye, byagaragaye ko City itari ku rwego rwayo rusanzwe, ahanini bitewe n’imvune z’abakinnyi bayo b’ingenzi.
Nyuma y’uyu mukino, City igumye ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, ariko ishobora kumanuka bitewe n’ibindi byavuye mu yindi mikino.
Amaso yose noneho areba umukino w’ingenzi wa Champions League izakinira muri Noruveje, ndetse n’uwo izakiramo Wolves mu mpera z’icyumweru.