Amakuru
Uwakiniye Scotland na Chelsea yitabye Imana
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Eddie McCreadie, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Scotland ndetse na Chelsea yo mu Bwongereza, yitabye Imana afite imyaka 85.
McCreadie azibukwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye banyuze ku ruhande rw’ibumoso ariko bugarira, aho yigeze gushimwa cyane n’umutoza Tommy Docherty wavuze ko ari we “myugariro w’ibumoso mwiza kurusha abandi i Burayi.”
McCreadie yavukiye i Glasgow, akurira mu gace ka Cowcaddens. Mu bwana bwe, ntiyabonwaga n’abashakashatsi b’impano ba Partick Thistle, bituma atangira urugendo rwe rwa ruhago muri East Stirlingshire.
Aho ni ho Docherty yamubonye, amujyana muri Chelsea ku giciro cy’amapawundi 5,000 gusa, amasezerano ajyana n’imikino ya gicuti Chelsea yagombaga gukina na East Stirlingshire.
Akimara kugera i Stamford Bridge, McCreadie yigaragaje nk’umukinnyi w’intangarugero. Yakiniye Chelsea imikino 410, atsinda igitego cy’intsinzi mu mukino wa nyuma wa League Cup mu 1965 batsinzemo Leicester City.
Muri uwo mukino, yakinnye nka rutahizamu w’umuhatano , atsinda igitego cyiza cyane nyuma yo kwiruka hafi ikibuga cyose. Yanagize uruhare runini mu kwegukana FA Cup mu 1970 batsinze Leeds United nyuma yo kongera umukino mu gihe cy’inyongera.
Ku rwego mpuzamahanga, McCreadie yakiniye Scotland inshuro 23, harimo n’umukino w’amateka batsinze u Bwongereza ibitego 3-2 i Wembley mu 1967. Gusa, yagize n’ibikomere byamubujije gukina imikino ikomeye, harimo n’umukino wa nyuma wa European Cup Winners’ Cup mu 1971.
Nyuma yo guhagarika gukina, yinjiye mu batoza ba Chelsea mu 1974, aza kuba umutoza mukuru mu 1975.
Nubwo atabashije gukumira imanuka ry’ikipe, yayubakiye ku bakinnyi bato barimo Ray Wilkins, ayisubiza mu cyiciro cya mbere mu 1977. Nyuma yaje gutandukana na Chelsea, ajya gutoza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru mu 1985.