Amakuru
AFCON2025- Mohamed Salah na Sadio Mane bahanzwe amaso mbere ya ½
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu gihe Mohamed Salah azaba ayoboye ikipe y’igihugu ya Misiri mu mukino wa ½ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 izahuramo na Sénégal, azaba yikoreye igitutu kinini cy’abenegihugu be ndetse n’icyo yishyiriyeho nk’umukinnyi umaze igihe ategereje guterura igikombe cya Afurika.
Ni umukino uteganyijwe kubera i Tangier, ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’uyu mukinnyi w’imyaka 33.Misiri ni yo ifite amateka akomeye muri Afurika, imaze gutwara Afcon inshuro zirindwi.
Ariko igikombe giheruka bakagitwara mu 2010, Salah ataratangira gukinira ikipe y’igihugu. Kuva icyo gihe, yageze ku mikino ya nyuma ya Afcon mu 2017 no mu 2021 ariko akurwamo, hagati yaho ubundi yagiye anasezererwa hakiri kare haba mu 2019 ubwo Misiri yakiniraga iwabo.
Muri Afcon ya 2023, yagize imvune ituma atabasha gufasha igihugu cye kugera ku musozo.Nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire muri ¼, Salah yavuze ko nta muntu n’umwe wifuza gutwara iki gikombe kurusha we.
Nubwo amaze kwegukana ibihembo byinshi ku rwego rw’ikipe n’ibihembo by’umukinnyi ku giti cye, Afcon ni cyo gikombe akibona nk’icyamushyira mu mateka akomeye ya ruhago nyafurika.
Uyu mukino kandi urimo umwihariko w’ihangana rye na Sadio Mané wa Sénégal, bahoze bakinana muri Liverpool.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon
Mané amaze gutsinda Salah inshuro ebyiri zikomeye mu mateka ya vuba: ku mukino wa nyuma wa Afcon 2021 no mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Ibyo bituma uyu mukino ufatwa nk’amahirwe ya Salah yo kwihorera no kugaragaza ko na we ashoboye kuyobora igihugu cye kigera ku ntsinzi ikomeye.
Ku myaka yabo, kandi Afcon ikazajya iba buri myaka ine guhera 2028, benshi babona ko aya ashobora kuba amahirwe ya nyuma ya Salah yo gutwara Afcon.