Amakuru
Rúben Amorim yageneye ubutumwa ubuyobozi bwa Manchester United
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza Rúben Amorim yatangaje amagambo akomeye nyuma y’uko Manchester United inganyije na Leeds United igitego 1-1 kuri iki cyumweru, mu mukino wabereye kuri Elland Road.
Uyu Munya-Portugal w’imyaka 40 yavuze ko yazanywe muri iyi kipe kugira ngo abe ureberera byose ikipe ikeneye [manager], atari ukuba umutoza gusa, mu butumwa bweruye bugenewe ubuyobozi bw’iyi kipe.
Nubwo Manchester United yazamutse ikajya ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona y’u Bwongereza, Amorim ntiyishimiye uko ibintu bihagaze, cyane cyane ku bijyanye n’icyerekezo cy’ikipe n’ubufasha abona buturuka ku bayobozi.
Yagaragaje ko atumva neza uko gahunda zo kugura abakinnyi zizagenda mu kwezi kwa Mutarama, ibintu we afata nk’ingenzi mu gushyira mu bikorwa umupira ashaka gukina.
Mu minsi mikuru ya Noheli ishize, Amorim yari yavuze amagambo asa n’akayoberana agira ati: “Niba dushaka gukina neza uburyo bwa 3-4-3 butunganye, dukeneye amafaranga menshi n’igihe. Ndimo gusobanukirwa ko ibyo bidashoboka. Wenda ngomba guhindura uko nari nabitekereje.”
INDI NKURU WASOMA :Imanishimwe Djabel yahishuye icyatumaga atagaragara cyane mu kibuga
Aya magambo yatumye benshi bibaza niba koko ubuyobozi buzemera kumushyigikira.Nyuma yo kunganya na Leeds, Amorim yarushijeho gusobanura aho ahagaze, avuga ko atazemera kugirwa umutoza ushyirwa ku ruhande mu byemezo bikomeye by’ikipe.
Yagize ati: “Naje hano kuba manager wa Manchester United, si umutoza uraho. Ntabwo ndi Thomas Tuchel cyangwa Antonio Conte. Ngiye kuba manager w’iyi kipe, si coach.”
Aya magambo yatumye hibazwa ejo hazaza he kuri Old Trafford, cyane ko yanagaragaje ko ashobora kuzagenda amasezerano ye arangiye mu 2027, niba atabonye ubufasha akeneye.