Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Uko Igitaramo ‘ The Nu-Year Groove’ cya genze - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2026/01/IMG_1574-1000x600.jpeg" width="36" height="36">

Imyidagaduro

Uko Igitaramo ‘ The Nu-Year Groove’ cya genze

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Igitaramo The Nu-Year Groove cya Mugisha Benjamin wamamaye nka ‘The Ben’ ya tumiyemo Itahiwacu Bruce uzwi nka ‘Bruce Melodie’ cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2026 cyanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda, gihuriza ku rubyiniro abahanzi batandukanye.

Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi bitewe n’uko aba bahanzi bombi bamaze igihe bavugwa mu ihangana rishingiye ku buhanzi no ku gukundwa n’abafana, ryakajije umurego cyane cyane mbere y’iki gitaramo. Kuzuza BK Arena, yakira abantu barenga ibihumbi 10, byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo kwakira ibitaramo binini byateguwe kandi byitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cyatangiye mbere y’uko abahanzi bakuru bagaragara ku rubyiniro, aho abahanzi bakizamuka n’abandi bamaze kumenyekana bahawe umwanya wo gususurutsa abafana. Abarimo Yeweeh, Diez Dola, Alto, Logan Joe na Gisa cy’Inganzo bataramiye abari bitabiriye igitaramo, aho baririmbye indirimbo zabo zakunzwe, abafana na bo babafasha kuririmba ijambo ku rindi. Umwanya w’aba bahanzi wagaragaje ko The Nu-Year Groove atari igitaramo cy’abahanzi babiri gusa, ahubwo cyari n’urubuga rwo guteza imbere impano ziri kuzamuka mu muziki nyarwanda.

Bruce Melodie ni we wabanje ku rubyiniro saa tanu n’iminota itanu z’ijoro, yakiriwe n’amajwi menshi y’abafana n’urumuri rw’amatara ya telefoni muri BK Arena yose. Yinjiriye mu ndirimbo Henzapu, yakurikiwe na Ndakwanga, ibintu byahise bishyira abafana mu byishimo bikomeye. Yaririmbanye na Symphony Band, itsinda rimufasha mu muziki, rifatanyije n’abandi bacuranzi baturutse mu bihugu bitandukanye, bigaragaza icyerekezo mpuzamahanga yari yifuje kuri uru rubyiniro.

Mu gihe yari ku rubyiniro, Bruce Melodie yasubije abafana mu rugendo rwe rw’imyaka 15 amaze mu muziki, aririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye zirimo Uzandabure, Twongere yakoranye na Queen Cha, Ikinya, Abu Dhabi, Igitangaza yakoranye na Juno Kizigenza, ndetse na Funga Macho, indirimbo yamuhesheje amahirwe ku isoko mpuzamahanga binyuze mu bufatanye na Shaggy. Nubwo atigeze avuga amagambo menshi, yagaragaje ko yahisemo “kuvuga binyuze mu muziki”, aho yakomezaga kuririmba indirimbo ku yindi nta kurambirwa.

Hagati mu gitaramo , Bruce Melodie yafashe umwanya wo gushimira Imana, apfukama ku rubyiniro mbere yo kuririmba indirimbo Nzaguha Umugisha iri kuri album ye nshya. Muri uwo mwanya yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze nshimira Imana ku rugendo rwanjye rwose,” amagambo yakiriwe n’akanyamuneza n’ituze mu bafana. Yongeye kandi kwakira ku rubyiniro abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Jay C, Mighty Popo na Sean Brizz, bagafatanya kuririmba indirimbo zabahuje mu bihe bitandukanye.

Bruce Melodie yasoreje umwanya we aririmba indirimbo zakunzwe mu bihe bya vuba zirimo Munyakazi, Saa Moya na Kungola, mbere yo gushyira hanze ku mugaragaro indirimbo ye nshya Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel. Amashusho yayo yahise yerekanwa bwa mbere ku ma screen manini ya BK Arena, ibintu byakiriwe neza n’amarangamutima menshi y’abafana.

Nyuma ye, The Ben yinjiye ku rubyiniro saa munani z’ijoro, yambaye imyenda y’umutuku n’umukara, ari kumwe n’itsinda rigari ry’ababyinnyi n’abaririmbyi bamufashaga. Yinjiriye mu ndirimbo ye nshya Indabo zanjye, abafana bacanye amatara ya telefoni bamwakira ku buryo bukomeye bishimye cyane. Igice cye cyaranzwe n’ingufu nyinshi, imbyino nziza n’ubufatanye n’abafana bari bakomeje guhaguruka no kuririmba.

Mu gihe yari akomeje gutaramira abafana be, The Ben yanakiriye ku rubyiniro umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Rema Namakula, bafatanya kuririmba indirimbo yabo “This Is Love”, yakiriwe n’akanyamuneza kadasanzwe muri BK Arena.
Hanyuma yayo, yakomereje ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Habibi”, abarimo Abanyarwanda n’abaturutse hanze y’igihugu bakomeza kuririmbana na we. The Ben yakomeje kwakira n’abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, bafatanyije kuririmba indirimbo “Folomiana”

The Ben yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo Fine Girl, Sibeza yakoranye na Tom Close, Plenty Love, Why na Ndi uw’i Kigali, anagaragaza ishusho y’umuhanzi umaze igihe ku rwego mpuzamahanga. Mu magambo yavuze ku rubyiniro, yashimiye Bruce Melodie avuga ati “Iki gitaramo ni intangiriro yo kujyana ibi bintu kure cyane, ni dufatana ibiganza umuziki nyarwanda uragera kure.” Aya magambo yakiriwe nk’ubutumwa bw’ubufatanye n’icyerekezo gishya mu muziki w’u Rwanda.

Igitaramo cya The Ben cyanaranzwe no guha icyubahiro abahanzi bitabye Imana, aho yaririmbye Malayika mu kwibuka Yvan Buravan, anifatanya na Green P na P Fla mu ndirimbo Kwicuma yo kunamira Jay Polly. Uyu mwanya wakoze ku mitima ya benshi bari muri BK Arena, aho ababyinnyi bari bafite amatara n’uduce tw’urumuri twarushijeho gutanga isura y’icyubahiro n’icyunamo.

Mu gusoza igitaramo, The Ben yakiriye Riderman ku rubyiniro baririmbana Inkuba, indirimbo bakoranye mu 2008, anasoza ashimira abafana be bagumye muri BK Arena kugeza mu masaha akuze y’ijoro. Bruce Melodie wari wabanje ku rubyiniro yagumye muri BK Arena, akurikirana igitaramo cya The Ben, ibintu byashimangiye ishusho nzinza hagati y’aba bahanzi bombi.

The Nu-Year Groove yasize ishimangiye ko ihangana ryavuzweho hagati ya The Ben na Bruce Melodie ryahindutse urubuga rw’amateka . Kuzuza BK Arena byakomeje gutanga ishusho nshya y’ubushobozi bw’abahanzi nyarwanda, bitanga icyizere ku hazaza h’uruganda rw’imyidagaduro, ndetse bishimangira ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutegurwa, ugacurangwa kandi ugakundwa ku rwego rwo hejuru.

Comments

Popular Posts