Amakuru
RPL – Musanze FC yatumye Gasogi United ikomeza kujya habi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Gasogi United FC yakomeje kwitwara nabi muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Musanze FC ibitego 3-0, mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Uyu mukino wari ufite igisobanuro gikomeye ku ruhande rwa Gasogi United, kuko yari imaze imikino itanu yikurikiranya itabona intsinzi. Abafana bayo bari biteze ko yakoresha amahirwe yo gukinira mu rugo igasubirana icyizere, ariko ibyo byarangiye bibaye inzozi.
Musanze FC yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa kane gusa Hakizimana Tity afungura amazamu nyuma yo gukoresha neza umupira wari uvuye ku ruhande. Gasogi yagerageje gusubiza, ariko ubusatirizi bwayo ntibwagira umusaruro ufatika.
Ku munota wa 21, Katembo Lubila yatsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC, bituma Gasogi irushaho kugorwa n’umukino. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 41, Shaban Hussain yashyizemo igitego cya gatatu, ashimangira ubukana bwa Musanze FC muri uwo mukino.
INDI NKURU WASOMA :Dore ibyo Rayon Sports izajya igenera Kwizera Olivier yasinyishije
Igice cya kabiri cyaranzwe no kugerageza kwa Gasogi United gushaka igitego cy’icyubahiro, ariko ubwirinzi bwa Musanze FC bwitwaye neza, bituma umukino urangira ari ibitego 3-0.
Iyi ntsinzi yazamuye Musanze FC ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Ku rundi ruhande, Gasogi United yakomeje kuguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 19, ikagira n’umwenda w’ibitego umunani, ibintu bikomeje guteza impungenge abakunzi bayo.
Ahandi, Amagaju FC nayo iri mu bihe bikomeye nyuma yo gutsindwa na Marine FC, igakomeza kuguma ku mwanya wa 16 n’amanota 12, mu gihe Marine FC yazamutse igera ku mwanya wa kane n’amanota 25.
Ku kibuga cya Kigali Pele Stadium hategerejwe undi mukino usoza iy’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Gicumbi FC yakira Al Hilal SC, mu mukino utegerejwe na benshi.