Amakuru
Unai Emery yasobanuye icyamuteye kudasuhuza Mikel Arteta
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
PREMIER LEAGUE : ARSENAL 4 -1 ASTON VILLA
Mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Arsenal yerekanye imbaraga zidasanzwe itsinda Aston Villa ibitego 4-1, ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota atanu irusha iyikurikiye.
Ni umukino watumye benshi bongera kwizera ko “Gunners” bashobora guhagarika imyaka 22 bari bamaze badatwara igikombe.
Nyuma y’igice cya mbere kitagaragayemo ibitego, Arsenal yaje kugaruka mu gice cya kabiri ifite imbaraga n’ubushake bwinshi. Gabriel, Martin Zubimendi, Leandro Trossard na Gabriel Jesus ni bo batsinze ibitego byatanze intsinzi isobanutse.
Ollie Watkins yatsindiye Aston Villa igitego cy’ihumure mu minota y’inyongera, ariko nticyahinduye isura y’umukino.
Iyi ntsinzi yashyize iherezo ku mukino wa 11 Aston Villa yari imaze itsinda yikurikiranya, aho ubu isigaye irushwa Arsenal amanota atandatu mu rugamba rwo gutwara igikombe.
Icyakomeje kuvugisha itangazamakuru nyuma y’umukino ni imyitwarire ya Unai Emery, umutoza wa Aston Villa wahoze atoza Arsenal, utahaye Mikel Arteta ikiganza nk’uko bisanzwe bigenda nyuma y’umukino.
Emery yasobanuye ko nta kibazo kirimo, avuga ko ari gahunda ye yo guhita ajya mu rwambariro nyuma yo guha ikiganza abasifuzi.
Emery yabwiye itangazamakuru ati :“Byari bisanzwe. Narategereje, ariko Arteta yari ari kumwe n’abatoza be yishimira intsinzi. Numvise ko ntakwiye gutinda, cyane ko hari n’imbeho, nta rwango cyangwa ikindi
kibazo mfitanye nawe.”
Ku ruhande rwa Arteta, we yavuze ko ibyabaye ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru. “Ni umukino. Nta kibazo kirimo, byose ni byiza,”
INDI NKURU WASOMA :AFCON2025 – Bisabye imyaka 45 ngo Tanzania igere muri 1/8
Arteta kandi yashimye uko ikipe ye yitwaye, avuga ko gutsinda ikipe yari imaze imikino 11 itsinda byerekana ko Arsenal iri ku rwego rwo guhangana n’ikipe iyo ari yo yose, harimo na Manchester City.