Amakuru
FERWAFA yashyize ahagaragara ibisabwa ku makipe azakina shampiyona z’abato
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje amabwiriza mashya azagenderwaho mu kwemerera amakipe azakina shampiyona z’abato mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2025, agamije kunoza imitegurire n’imigendekere myiza y’amarushanwa y’abato.
Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, shampiyona zirebwa n’aya mabwiriza ni iz’abatarengeje imyaka 17 (U17) n’abatarengeje imyaka 20 (U20).
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17, abakinnyi bemerewe ni abavutse mu mwaka wa 2010, 2011 na 2012. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 ho, abakinnyi bagomba kuba baravutse mu 2007, 2008 cyangwa 2009.
Ibi byateje impungenge ku makipe menshi y’abato, cyane cyane ayari yararangije isuzuma no guhitamo abakinnyi azifashisha muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17.
Kuba FERWAFA yemeje ko abakinnyi bagomba kuba bafite imyaka igera kuri 13 byibuze, byatumye hari amakipe ashobora kongera gushaka abandi bakinnyi bato, kandi mu gihe gito cyane.
INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yitegura AS Muhanga yahuye n’igihombo gikomeye
FERWAFA yanatangaje ko amakipe yose azakina aya marushanwa agomba kuba yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi azifashisha bitarenze tariki ya 9 Mutarama 2026. Iki ni igipimo gikomeye ku makipe agomba kwihutisha imyiteguro yayo mu buryo bwuzuye.
Ikindi cyagarutsweho cyane ni ubushobozi bw’amafaranga. FERWAFA yasabye ko buri kipe igomba kuba ifite nibura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti yayo. Aya mafaranga azakoreshwa mu ngendo, gukodesha ibibuga by’imikino, guhemba abatoza no kugura ibikoresho bya siporo.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana itariki nyir’izina aya marushanwa azatangirira, kuko bizashingira ku buryo amakipe azubahiriza ibisabwa byose no gutanga ibyangombwa byasabwe n’ishyirahamwe.