Amakuru
Basketball : REG yasinyishije inkingi ya mwamba ya Patriots
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Cadeau de Dieu Furaha, yamaze gusinyira ikipe ya REG Basketball Club amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko aje muri REG avuye mu ikipe ya Patriots BBC, yari amazemo igihe kuva muri Kamena 2024.
Muri icyo gihe, Furaha yihesheje izina nk’umwe mu nkingi za mwamba za Patriots, afasha iyi kipe gusoza shampiyona ya 2025 iri ku mwanya wa kane.
Ubuhanga bwe mu gutsinda amanota menshi no gukina imipira yatewe (rebounds) bwamugize umukinnyi w’ingenzi mu mikino myinshi.
Uretse gukina muri shampiyona y’imbere mu gihugu, Cadeau de Dieu Furaha asanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Basketball y’u Rwanda, aho akunze kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Ibi byatumye akomeza kwigarurira icyizere cy’abakunzi ba Basketball nyarwanda.
Mbere yo kugaruka gukina by’umwuga mu Rwanda, Furaha yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo New Mexico Military Institute, Abilene Christian University na University of Arkansas Fort Smith.
INDI NKURU WASOMA :Nottingham Forest yasabye ubusobanuro bwimbitse ku misifurire
Uru rugendo rwe muri Basketball rwatangiye mu mwaka wa 2012 binyuze mu makipe y’abato. Icyo gihe yari afite igitekerezo cyo kwibanda ku mupira w’amaguru, ariko aza guhindura icyerekezo ahitamo Basketball, icyemezo cyaje kumuhira.
Amakuru avuga ko Furaha yamaze kwifatanya na bagenzi be bashya muri REG, aho aje gufasha iyi kipe kongera imbaraga mu guhatanira ibikombe.
Ku rundi ruhande, Patriots BBC avuyemo ikomeje guhura n’impinduka zikomeye mu bakinnyi, nyuma y’uko abandi barimo Steven Hagumintwari na Frank Kamndoh bagiye muri Tigers na REG.