Amakuru
AS Kigali WFC igiye kongera imbaraga mu bwugarizi n’izamu
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’Abagore, ikipe ya AS Kigali WFC yatangiye gutekereza ku buryo yakosora ibyayikomye mu nkokora mu gice cya mbere cy’irushanwa, yitegura imikino yo kwishyura.
Iyi kipe yigeze kuba ku isonga mu iterambere rya ruhago y’abagore mu Rwanda, yatangiranye Shampiyona y’uyu mwaka ingorane zo kubona intsinzi.
Byayisabye imikino 10 yose kugira ngo ibone intsinzi ya mbere, yabonetse itsinze Inyemera WFC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibyo byatumye AS Kigali WFC iguma mu myanya yo hasi y’urutonde mu gice kinini cy’imikino ibanza.
Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yerekanye ko impamvu z’izi ntangiriro itari nziza, anatangaza icyerekezo cy’iyi kipe mu mikino yo kwishyura.
Yavuze ko hari ingamba zimaze gufatwa zo kongeramo abakinnyi mu myanya yagaragaje intege nke, cyane cyane mu bwugarizi no mu izamu.
Ati: “Twatangiye Shampiyona nabi, ariko turi gushaka ibisubizo byihuse. Mu mikino yo kwishyura turifuza kuzaba turi mu mwanya mwiza kurushaho.”
Yakomeje asobanura ko umunyezamu n’umukinnyi wo mu bwugarizi bamaze kugera mu Rwanda baturutse muri Uganda, mu rwego rwo kongera ubunararibonye mu mikino isigaye.
INDI NKURU WASOMA :Etincelles FC yasabye RIB kuyikiza abakomeje kwifatira ku gahanga ubuyobozi bwayo
Yongeyeho ko hari n’abandi bakinnyi bari gushakirwa mu bindi bihugu kugira ngo ikipe irusheho gukomera.
Kimwe mu byagaragajwe nk’ingaruka ku musaruro wa AS Kigali WFC uyu mwaka, ni ugukoresha abakinnyi benshi bakiri bato bataramenyera Shampiyona y’icyiciro cya Mbere, bigatuma habaho amakosa menshi mu mikino imwe n’imwe.
Mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira, AS Kigali WFC iri ku mwanya wa 10 n’amanota icyenda mu makipe 12, irusha Muhazi WFC inota rimwe.