Amakuru
Dore udushya two kwitega muri Tour du Rwanda 2026
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma yo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’amagare ya UCI Road World Championships muri Nzeri, u Rwanda ruri kongera kwitegura kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18. Rizaba kuva ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026, rikazaba rifite urwego rwa UCI 2.1.
Iri siganwa ritezweho kongera kugaragaza ubwiza bw’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi, rihuza amarushanwa akomeye n’ubukerarugendo, ndetse n’udushya twitezwe mu ngeri zitandukanye.
Mu bishya by’uyu mwaka, Akarere ka Rubavu kazakira isiganwa mu minsi itatu ikurikiranye. Ku munsi wa kane, abakinnyi bazahagera baturutse i Karongi. Umunsi ukurikiyeho hazaba icyiciro cyihariye kizenguruka umujyi wa Rubavu ku ntera ya kilometero 82, gifite kuzamuka kwa metero 888. Nyuma yaho, bazava i Rubavu berekeza i Musanze.
Ibi bivuze ko Tour du Rwanda 2026 izaba ifite ibyiciro bibiri bizenguruka imijyi: Rubavu na Kigali ku munsi wa nyuma. Umuhuzabikorwa w’isiganwa, Hubert Nkurayija, yavuze ko ibi bishobora gufungura amarembo ku yindi mijyi yo mu gihugu kwakira amarushanwa nk’aya mu bihe biri imbere.
INDI NKURU WASOMA :Twabubashye turarenza! Umutoza wa Uganda nyuma yo gutsindwa na Tunisia
Hazatangizwa kandi Youth Racing Cup, irushanwa ry’urubyiruko riri hagati y’imyaka 12 na 19. Rizakinwa mu isaha imwe ku muhanda wa kilometero 1.4, rigamije kuzamura impano z’ejo hazaza. Uwegukanye iri rushanwa azagenerwa igihembo ku rubyiniro rumwe n’utsinze Tour du Rwanda, mu kimenyetso cyo gushyigikira iterambere ry’umukino uhera hasi.
Amakipe 18 azitabira iri siganwa, harimo n’amashya arimo amakipe yo ku rwego rw’Isi n’aya kontinentale aturutse i Burayi, Afurika na Amerika y’Epfo. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izitabira iyobowe na Felix Sempoma.
Ku wa 2 Werurwe, abakunzi b’amagare bazitabira urugendo rusanzwe (social ride) mu gitondo, mu muco watangijwe na Shampiyona y’Isi.