Amakuru
AFCON nk’urumuri rusigaye gucanwa n’abanya-Sudani
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Algeria 15:00 Sudan
Nubwo Sudani imaze igihe mu mwijima w’intambara n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, hari urumuri ruto rutanga icyizere ku baturage bayo: ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yabonye itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika (Afcon).
Ni ku nshuro ya kane gusa kuva mu 1976 bitabiriye byaje ari nk’inkuru nziza mu gihugu kiri mu bihe bikomeye kurusha ibindi ku Isi, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva muri Mata 2023, Sudani yibasiwe n’intambara yaturutse ku ntambara y’ubutegetsi hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF).
Abantu barenga ibihumbi 150 bamaze kugwa muri iyi mirwano, mu gihe abarenga miliyoni 12 bahunze ingo zabo. Mu burengerazuba bwa Darfur, haravugwa inzara n’ibikorwa bifatwa nk’itsembabwoko.
Mu bihe nk’ibi, umupira w’amaguru wabaye nk’ikiraro gitanga icyizere. Abobaker Eisa, rutahizamu w’ikipe ya Sudani, avuga ko kwitabira Afcon biri gufasha abaturage guhumeka, nubwo intambara igikomeje.
Yagize ati: “Hari ibintu byinshi bibi biri kuba muri Sudani. Ariko tuzi ko umupira ushobora guha abantu ibyishimo, nubwo byaba by’akanya gato.”
Kubera umutekano muke, Sudani yakinnye imikino yose yo gushaka itike ya Afcon ikinira hanze. Nubwo byari bigoye, byarangiye ibonye itike.
INDI NKURU WASOMA :Adel Amrouche yagiye gushakira Amavubi umusada i Burayi
Mu matsinda, izahura na Alijeriya ku wa 24 Ukuboza, Equatorial Guinea ku wa 28 Ukuboza, na Burkina Faso ku wa 31 Ukuboza. Eisa avuga ko buri mukino ari ingenzi cyane, kandi ko ushobora gutuma abaturage b’iwabo bibagirwa akababaro by’igihe gito.
Nubwo abakinnyi benshi bakinira amakipe yo hanze, harimo n’abo mu makipe akomeye ya Sudani nka Al-Hilal na Al-Merrikh yimuriwe gukinira muri Mauritania no mu Rwanda, imitima yabo iguma iwabo.
Eisa yongeyeho ati : “Biragoye kwirengagiza intambara. Imiryango yacu yarayigizweho ingaruka. Ariko kuganira, gufashanya no gutanga inkunga aho dushoboye biduha imbaraga,”.