Amakuru
Adel Amrouche yagiye gushakira Amavubi umusada i Burayi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche, akomeje gushyira imbaraga mu gushaka no kwegera abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu, mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyi kipe yitegura amarushanwa ari imbere.
Muri urwo rwego, aherutse kugirira uruzinduko muri Azerbaijan aho yagiranye ibiganiro n’abakinnyi batatu bavukana, abasaba gutekereza ku gukinira Amavubi mu bihe biri imbere.
Abo bakinnyi ni Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK, Joy-Slayd Mickels wa Karvan Yevlakh ndetse na Leroy Mickels ukinira Zira FK. Bose bakina mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, kandi bakomoka kuri se w’Umunyarwanda witwa Mickels Jacques Akilimali, mu gihe nyina ari Umunye-Congo.
Kuba bafite inkomoko y’u Rwanda bituma bemererwa gukinira Amavubi, ari na yo mpamvu umutoza Amrouche yabegereye ku giti cyabo.
INDI NKURU WASOMA :Transfert -Chelsea yavuye mu bya Antoine Semenyo , Man City ihita ibyinjiramo
Joy-Lance Mickels yari yarahamagawe mu Ikipe y’Igihugu mu Ukwakira 2025, ariko ntiyabasha kwitabira ubutumire kubera imvune y’imbavu. Amakuru aturuka hafi y’ikipe y’igihugu avuga ko we n’abavandimwe be bashobora guhamagarwa mu Werurwe 2026, igihe bazaba bamaze kwitegura neza.
Muri uru ruzinduko, Amrouche yanahuye na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy, ukinira Zira FK, usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu Mavubi. Umutoza yifashishije ayo mahirwe kugira ngo arebe uko aba bakinnyi bahagaze mu mikino yabo ya buri munsi, anaganire na bo ku cyerekezo cy’Ikipe y’Igihugu.
Amavubi yasoje umwaka wa 2025 ari ku mwanya wa 131 ku rutonde rwa FIFA, bityo kongeramo amaraso mashya bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuyizamura.
Andi makuru yizewe kandi avuga ko Adel Amrouche atazagarukira muri Azerbaijan gusa, ahubwo ateganya no gusura abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu bihugu by’i Burayi, mu rugendo rwo kubaka Amavubi arushijeho guhatana ku rwego mpuzamahanga.