Amakuru
FERWAFA igiye gutangiza imikoranire mishya n’abakanyujijeho
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rigiye gushyira imbaraga mu mikoranire yaryo n’abahoze bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda, by’umwihariko abigeze gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi,binyuze mu ihuriro ryabo (FAPA).
Ibi bije mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kugaragaza ko hakwiye guhabwa agaciro ubunararibonye bw’abigeze kwitangira ruhago y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro gikuru cya FERWAFA Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Tekiniki muri iri shyirahamwe, Mugisha Richard, yavuze ko iyo mikoranire izaba ishingiye ku bitekerezo byubaka no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati: “Turi kugana ku kugirana imikoranire n’abahoze bakinira Amavubi, ab’inararibonye. Tumaze iminsi tugirana ibiganiro kandi bigenda neza. Turifuza ko baba hafi yacu, haba mu gutanga inama, ibitekerezo byubaka umupira wacu ndetse no mu bindi bikorwa bifitiye ruhago akamaro.”
INDI NKURU WASOMA :OFFICIAL – Neymar yabazwe ivi
Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko FERWAFA yemera ko abahoze bakinira amakipe akomeye n’Ikipe y’Igihugu bafite byinshi byo gutanga, cyane cyane mu bijyanye no gutoza abakiri bato, gutanga ubujyanama ku makipe, ndetse no kugira uruhare mu igenamigambi rya ruhago y’ejo hazaza.
Yakomeje avuga ko mu minsi ishize, FERWAFA yagiranye inama n’abayobozi b’Ihuriro ry’abahoze bakinira Amavubi (FAPA) ndetse n’abakapiteni b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere.
Izo nama zari zigamije gukusanya ibitekerezo byabo ku buryo ruhago y’u Rwanda yarushaho gutera imbere, haba ku rwego rw’amakipe, amarushanwa n’imiyoborere.
Iyi gahunda nshya ya FERWAFA yakiriwe neza n’abakunzi ba ruhago, benshi bakaba bemeza ko kuyoboka inararibonye ari intambwe ikomeye ishobora gufasha kuzahura umupira w’amaguru mu Rwanda, bityo ugasubira ku murongo wo gutanga icyizere ku bakunzi bawo.