Amakuru
Twamenye igihe imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye izagerera ku musozo!
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye irarimbanije, aho biteganyijwe ko izarangira mu ntangiriro za Gashyantare 2026, nk’uko amakuru yizewe yamenyekanye.
Iyi stade imaze igihe idakoreshwa n’amakipe yari ayisanzweho, kubera ivugurura rikomeye rikorwa hagamijwe kuyishyira ku rwego rusabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Amakipe ya Mukura Victory Sports na Amagaju FC ntiyari akibasha gukinira mu Karere ka Huye, kuko stade yari yarafunzwe by’agateganyo. Kugeza ubu, yose yimukiye kuri Stade Kamena kugira ngo imirimo ikorwe nta nkomyi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority – RHA), kiri kuyobora uyu mushinga, kivuga ko imirimo igeze mu cyiciro cya nyuma kandi iri gukorwa ku muvuduko ushimishije.
Jean Pierre Makuza, Umushakashatsi Mukuru mu bipimo by’imyubakire muri RHA, yatangaje ko biteganyijwe ko stade izasubira mu mikorere isanzwe mu ntangiriro za Gashyantare 2026.
Muri iri vugurura, hashyirwamo tapis nshya y’ubwoko bwa artificial turf, hanatunganywa neza uburyo bwo gutwara amazi (drainage system).
Ibi byakozwe nyuma y’uko hagaragaye ibibazo byo kuzura amazi mu gihe cy’imvura bwaterwaga n’imiyoboro y’amazi yari yarapfuye, bigatuma ikibuga kidashobora kwakira imikino y’amarushanwa igihe imvura yabaga nyinshi.
Stade ya Huye yaherukaga kwakira imikino mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, nyuma yo kwakira imikino mpuzamahanga mu myaka ibiri ishize.
INDI NKURU WASOMA :RPL Recap -Djibril Ouattara wa APR FC nta kosa imbere ya Gasogi United
Nubwo imirimo yatangiye mbere, yahagaze by’agateganyo muri Nyakanga, nyuma y’isesengura ryagaragaje ko hakenewe igisubizo kirambye ku bijyanye n’iyi miyoboro, harimo no gushyiramo amabuye aseye afasha amazi gutembera neza.
Nyuma y’inama zahuje Minisiteri y’Ibikorwaremezo, RHA, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, umushinga wavuguruwe wemejwe, imirimo isubukurwa ku mugaragaro ku wa 17 Ugushyingo.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye iyi stade ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza, mu rwego rwo kugenzura imishinga ya siporo mu Cyumweru cy’Impano za Siporo mu Gihugu.
Iyo imirimo izaba irangiye, Stade ya Huye izaba yujuje ibisabwa by’imikino yo mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, yongere igire uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo mu Ntara y’Amajyepfo.