Amakuru
AFCON2025 : Zambia iguye miswi na Mali
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Patson Daka yabaye intwari y’Ikipe y’Igihugu ya Zambia ubwo yayitsindiraga igitego mu minota y’inyongera, kikayihesha kunganya na Mali igitego 1-1 mu mukino wo mu itsinda rya mbere (Group A) mu Gikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Mohammed V waranzwe no guhangana gukomeye, aho Mali yigaragaje cyane mu mukino wo hagati no mu mbaraga z’umubiri.
Lassine Sinayoko yafunguye amazamu ku ruhande rwa Mali, atsinda igitego cyiza avuye hafi y’izamu, nyuma y’uko ishoti rya mbere yari atereye muri koruneri ribanza gukurwamo n’umunyezamu wa Zambia.
Mali yakomeje kugenzura umuvuduko w’umukino, inabona amahirwe menshi, by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino cyegereje kurangira.
Nene Dorgeles yaguye mu rubuga rw’amahina nyuma yo gukorerwa ikosa na Matthews Banda, bituma umusifuzi atanga penaliti. El Bilal Touré yayiteye ariko umunyezamu wa Zambia, Willard Mwanza, ayikuramo mu buryo bw’indashyikirwa, bituma ikipe ye igumana icyizere.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO:AFCON2025 – Imyato ikomeje kwivugwa mbere yuko South Africa na Angola bacakirana
Zambia yakomeje kugorwa n’umukino ukomeye wa Mali, ariko ntiyacitse intege. Mu minota ya nyuma y’umukino, Matthews Banda yazamuye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Patson Daka awusanganira n’umutwe awushyira mu rushundura, atsindira Zambia igitego cyo kunganya cyashimishije benshi.
Iyi ntsinzi y’inota rimwe yahise ituma Zambia na Mali zigira amanota angana, zombi zisigaye inyuma ya Maroc ifite amanota atatu nyuma yo gutsinda Comoros ibitego 2-0 mu mukino waraye ufunguye irushanwa.
Mu yindi mikino itegenyijwe, Zambia izakomeza kuguma i Casablanca aho izahura na Comoros ku wa Gatanu, mu gihe Mali izerekeza i Rabat gukina umukino ukomeye izahuramo na Maroc.