Amakuru
Lomami Marcel yahishuye umuti yavugutiye izamu rya Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yatangaje ko yafashe umwanya akaganira byimbitse n’umunyezamu w’Umunya-Mali Drissa Kouyate, amubwira ko igihe kigeze akareka imyitwarire y’ubwana, agafata inshingano zo kuba umukinnyi mukuru wizewe.
Ibi Lomami yabivuze nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1, umukino waranzwe no kongera kugarura Kouyate mu izamu nyuma y’igihe atabona amahirwe yo gukina, ibintu byari byaratumye benshi bibaza niba koko atakiri mu mibare y’abatoza.
Lomami Marcel yavuze ko akigera mu kazi ke nk’umutoza wungirije, yafashe icyemezo cyo kuganira na buri mukinnyi wese ku giti cye, agamije kumva ibibazo bafite no kubafasha kongera icyizere. Mu baganiriye harimo Mugisha, Pavelh ndetse na Drissa Kouyate.
Avuga kuri Kouyate, Lomami yagize ati: “Nasanze ari umunyezamu ufite ubushobozi ariko usa n’uwabuze amahirwe. Naricaye ndamubwira nti uri umukinnyi w’umunyamahanga, kuki udakina? Abura icyo ansubiza, mubwira ko niba ashaka kubakirwaho agomba kureka kwigira umwana.”
INDI NKURU WASOMA :Mohamed Salah yasabye imbabazi bagenzi be muri Liverpool
Yakomeje avuga ko yabwiwe ko Kouyate yajyaga agaragaza ko atameze neza mu myitozo, akanga gufata inshingano zuzuye. Lomami yamubajije icyo byamumarira mu gihe yakwirukanwa, amubwira ko ubuzima bw’umukinnyi busaba kwitanga no guhangana n’ibigeragezo.
Yagize ati: “Naramubwiye nti nje kuguha amahirwe kandi nshaka ko uba umunyezamu wa mbere. Ntitwatinya gutsindwa, icy’ingenzi ni ugukina neza no kwitwara nk’umuntu mukuru.”
Rayon Sports kuri ubu yamaze kwakira abatoza bashya bayobowe na Bruno Ferry ukomoka mu Bufaransa, wanakurikiye uyu mukino ari muri Stade, azungirizwa na Lomami Marcel wakinnye umukino wa Gorilla FC.