Imikino
Joao Pedro atumye Chelsea ikura inota rikomeye i St James’ Park
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa Gatandatu, Chelsea yerekanye ko ifite umutima wo kudacika intege nyuma yo gukura inota rikomeye mu mukino wayihuje na Newcastle United kuri St James’ Park, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Uyu mukino wari urimo ishyaka n’igitutu gikomeye, cyane cyane ku mpande zombi zari zifite byinshi byo guhatanira.
Newcastle yinjiye mu mukino neza cyane, ifata iya mbere mu gice cya mbere binyuze mu bitego bibiri byatsinzwe na Nick Woltemade, byatumye abafana bayo bishimira cyane uko ikipe yabo yitwaye mbere yo kujya kuruhuka. Icyo gihe, byasaga n’aho Chelsea iri kure yo kubona igisubizo.
Gusa, nk’uko bimaze kumenyerwa, Newcastle yongeye kugaragaza intege nke zo kudakomeza kuyobora umukino. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, kapiteni wa Chelsea Reece James yatsinze igitego cyiza cyane cya kufura yari hafi ya metero 25, bituma icyizere gisubira mu basore ba Enzo Maresca.
Uko iminota yagendaga ishira, umukino warushijeho kuzamo byinshi, ndetse habaho impaka nyinshi nyuma y’uko Newcastle yimwe penaliti ku ikosa ryakorewe Anthony Gordon mu rubuga rw’amahina. Ibyo byarakaje abafana bo mu rugo, maze Chelsea irabyungukiramo.
INDI NKURU WASOMA :Niyonshuti Emerance yanze gusubira muri Rayon Sports WFC
Joao Pedro, wahisemo kwerekeza muri Chelsea mu mpeshyi ishize aho kujya muri Newcastle, ni we watsinze igitego cyo kwishyura. Yabyitwayemo neza cyane, akoresha amakosa ya Malick Thiaw maze amutwara umupira awuhereza mu rushundura rwa Aaron Ramsdale.
Mu minota ya nyuma, amakipe yombi yashakaga igitego cy’intsinzi, ariko amahirwe meza yabonetse kuri Harvey Barnes wa Newcastle arayapfusha ubusa.
Chelsea yakomeje kuguma ku mwanya wa kane irusha Newcastle amanota atandatu, mu gihe Newcastle iguma ku mwanya wa 11 by’agateganyo.