Amakuru
Hura n’umukunzi mushya wa Cole Palmer
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umukinnyi wa Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Cole Palmer, yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umukobwa mushya mu ijoro ryuje ibyishimo ryabereye muri Winter Wonderland, muri Hyde Park i Londres.
Palmer yamaze uwo mugoroba ari kumwe na Olivia Holder, umubyeyi w’imyaka 23 ukora mu by’ubwiza (beauty specialist).
Ababibonye bavuga ko Olivia asa cyane n’uwahoze ari umukunzi wa Palmer, Connie Grace, ibintu byatumye benshi batangira kwibaza niba uyu mukinnyi yaba yarabonye undi mukobwa ufite isura isa n’iy’uwamubanjirije.
Mu rwego rwo kwirinda kumenyekana cyane, Cole Palmer yagaragaye yambaye umupira umuhisha mu maso , mu gihe Olivia yari yambaye ikote ry’ubwoya , ipantalo yo mu bwoko bwa jeans [amakoboyi] n’inkweto za Ugg, byose bigaragaza uburyo yari yiteguye ubukonje bw’icyo gihe.
INDI NKURU WASOMA :Mohamed Salah yasabye imbabazi bagenzi be muri Liverpool
Bombi bagaragaye bari bishimye, bitwaje ibikinisho binini batsindiye mu mikino yo muri pariki.Olivia Holder afatanya na mushiki we, mu by’ubwiza, mu kuyobora inzu y’ubwiza iherereye i Bromley, ritanga serivisi zirimo gutunganya uruhu hifashishijwe imiti iterwa mu maso.
Mu minsi ishize, Olivia yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto yafatiwe kuri Stade ya Stamford Bridge, ibintu byakomeje gukurura amatsiko ku mubano we na Palmer, nubwo hataramenyekana igihe nyacyo batangiriye gukundana.
Ibi bije nyuma y’uko Palmer n’uwahoze ari umukunzi we Connie Grace batandukanye, ku mbuga nkoranyambaga bagahagarika gukurikiranana ndetse bakanasiba amafoto bari bafitanye. Byongeye, bombi bari barigeze kugaragara muri Winter Wonderland mu mwaka ushize.
Ku ruhande rw’umupira w’amaguru, Cole Palmer akomeje kwitwara neza. Yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup), aho yafashije Chelsea gutsinda Paris Saint-Germain atsinda ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego cya Joao Pedro, bituma Chelsea yegukana igikombe cy’isi.