Amakuru
Thierry Henry yahawe igihembo cy’icyubahiro na BBC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Arsenal n’iy’igihugu cy’u Bufaransa, Thierry Henry, yahawe igihembo cy’icyubahiro cya ‘Lifetime Achievement’ gitangwa na BBC mu birori bya BBC Sports Personality of the Year.
Iki gihembo kizamushyikirizwa ku wa Kane mu birori bizatambuka kuri BBC One na BBC iPlayer guhera saa moya z’ijoro ku isaha ya GMT.
Henry ufite imyaka 48 y’amavuko, afatwa na benshi nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Yasezeye ku mupira w’amaguru mu mwaka wa 2014, asize izina rikomeye mu mateka y’uyu mukino.
Mu magambo ye, Henry yagize ati: “Umupira w’amaguru wampaye byose, nanjye ntanga byose. Kumenyekana nk’igice cy’amateka yawo binyuze muri iki gihembo ni ikintu ntazigera mfata nk’ibisanzwe.”
Mu myaka yakiniye Arsenal, Henry yatsinze ibitego 228 mu mikino 377, bituma aca agahigo ka Ian Wright aba we utsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe.
INDI NKURU WASOMA:Lomami Marcel yashidikanyije ku munya –Misiri uri kugeragezwa
Yatwaranye na Arsenal ibikombe bitatu bya FA Cup n’ibikombe bibiri bya Premier League, harimo n’icy’amateka cyo mu 2003-2004 aho Arsenal yasoje shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ibizwi nka Invincibles.
Henry yegukanye igihembo cya Golden Boot inshuro enye, akaba ari nako yatoranyijwe mu ikipe nziza ya PFA imyaka itandatu yikurikiranya. Afatanyije na Kevin De Bruyne agahigo ko gutanga imipira yavuyemo ibitego 20 mu mwaka umwe wa Premier League.
Iki gihembo cya Lifetime Achievement cyahawe bwa mbere Sir Mark Cavendish mu 2024. Mu bandi bagihawe mbere harimo Pele, Sir Bobby Charlton, Sir David Beckham n’abandi bakinnyi n’abakinnyi b’indashyikirwa mu mikino itandukanye.