Amakuru
Simba SC ikomeje kuba mu rungabangabo rwo gushakisha umutoza mushya
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu rugendo rwo gushaka umutoza mushya, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yakomeje ibiganiro n’abatoza batandukanye, ariko bigaragara ko inzira itoroshye bitewe n’ingengo y’imari yashyizweho.
Mu mazina yabanje kuvugwa cyane harimo Mohamed Sahli, umutoza wo muri Tunisia wigeze gutoza US Monastir, ndetse aheruka gutandukana na Club Africain ku wa 22 Nyakanga 2025.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Simba avuga ko habaye ibiganiro, ariko byaje gukomwa mu nkokora n’amafaranga menshi Sahli yasabaga, atajyanye n’ubushobozi bw’ikipe muri iki gihe.
Simba yashakaga umutoza wemera umushahara utarenze Amadolari 15,000 ku kwezi, mu gihe Sahli yasabaga arenze ayo.
Icyakora, ubuyobozi bwari bwamwifuje cyane bitewe n’ubunararibonye afite ku mupira wo muri Afurika y’Amajyaruguru, cyane cyane kuba azi neza Esperance, ikipe Simba izahura na yo muri Mutarama mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League,aho iri mu itsinda D.
INDI NKURU WASOMA :Uko u Rwanda rwagize uruhare mu matora ya FIFA The Best 2025
Nyuma yo kunanirwa kumvikana na Sahli, Simba yahise yongera kureba Miguel Gamondi, umutoza wa Singida Black Stars ndetse n’umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars), iri kwitegura CAN 2025 izabera muri Maroc.
Gamondi azwi cyane mu mupira wa Tanzania, akaba yaragejeje Yanga muri 1/4 cya CAF Champions League mu 2023/2024, ndetse Singida ayinjiza mu matsinda ya CAF Confederation Cup bwa mbere.
Hari kandi Hubert Velud, umutoza w’Umufaransa wigeze gutoza amakipe menshi akomeye muri Tunisia, Algeria na Maroc, akaba yarigeze no gutoza Stephane Aziz Ki mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso.
Ubuyobozi bwa Simba buvuga ko buri hafi gufata icyemezo cya nyuma,cyane ko bushaka umutoza udahenze, wemera kuza afite abungiriza batarenze batatu, kandi Seleman Matola akaguma mu batoza.
Intego nyamukuru ni ugushaka umutoza witeguye guhita atangira akazi, agafasha Simba kwitegura neza imikino mpuzamahanga iri imbere.