Amakuru
Ubuhinde : Uburakari bw’abafana ba Messi bwatumye bangiza sitade
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu mujyi wa Kolkata mu Buhinde, ibintu byafashe indi ntera ubwo abafana ba Lionel Messi bagaragazaga uburakari bukabije nyuma yo gutenguhwa n’uko uruzinduko rwe riswe ‘GOAT Tour’ rwagenze.
Abantu ibihumbi bari bitabiriye igikorwa cyabereye kuri sitade ya Salt Lake, aho bari bishyuye amatike agera ku mafaranga akoreshwa mu Buhinde agera ku bihumbi 12 angana hafi n’amadorali 133 ya Leta Zunze Ubumwe z’Ameria, mu byiringiro byo kubona icyamamare cyabo hafi.
Messi, ukinira Inter Miami ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine, yagaragaye mu kibuga ariko ahita azengurukwa n’abayobozi, abanyapolitiki n’ibyamamare, ku buryo abafana benshi batabashije no kumubona neza.
Nyuma y’iminota igera kuri 20 gusa, yahise avanwa mu kibuga n’inzego z’umutekano, bituma bamwe mu bafana barakara cyane.
INDI NKURU WASOMA :Enzo Maresca yavuze ku mvune ya Cole Palmer mbere yo guhura na Everton
Bamwe binjiye mu kibuga ku ngufu, basenya amatenti n’amabendera, abandi batangira kujugunyamo intebe za pulasitike n’amacupa y’amazi . Ibi byabaye mu gihe benshi bari biteze ko Messi yari gukina umukino muto wo kwerekana ubuhanga bwe, ariko bikarangira bitabaye.
Minisitiri w’Intara ya West Bengal, Mamata Banerjee, yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyabaye, asaba imbabazi Messi n’abakunzi b’imikino muri rusange. Yongeyeho ko hashyizweho komite igomba gukora iperereza rigamije kumenya icyateje imvururu no gufata ingamba zo gukumira ko byasubira.
Messi ari mu Buhinde mu bikorwa byo kwamamaza birimo no kumurika igishushanyo kinini cye gifite metero zirenga 20 z’uburebure, cyubatswe mu minsi 27 yonyine.
Kubera impamvu z’umutekano, icyo gishushanyo cyamuritswe hifashishijwe ikoranabuhanga, bituma abafana benshi bahurira kuri sitade bifuza kumwibonera amaso ku maso.