Amakuru
Inzibacyuho muri Rayon Sports yatangiranye intsinzi imbere ya Musanze FC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kandi wuzuye ishyaka ry’impande zombi, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, abafana bari buzuye sitade batangira kuryoherwa n’umupira wagendaga neza ku mpande zombi, nubwo Musanze FC itari ifite umubare munini w’abafana bayo bari baje kuyishyigikira.
Rayon Sports ntiyatinze kwerekana ko iri mu rugo. Ku munota wa 5, Tony Kitoga yafunguye amazamu nyuma yo gucenga ba myugariro ba Musanze akohereza ishoti rikomeye umuzamu Jean de Dieu Nsabimana ananirwa gukuramo.
Byahise byongera umuvuduko w’umukino, ndetse ku munota wa 8, Rayon Sports yabonye ubundi buryo bwiza ariko Habimana Yves ananirwa gushyira umupira mu nshundura ku mupira rwari utanzwe neza na Aziz Bassane.
INDI NKURU WASOMA:Nubwo byamutsindishije kwa Leeds Enzo Maresca
Nubwo Musanze iheruka kwitwara neza kuri ubu kibuga, uyu munsi ntiyigaragazaga nk’ikipe imenyerewe kudacika intege. Gusa ku munota wa 17, yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uzanywe neza na Hussein Tchabalala, ariko Youssou Diagne awushyira muri koroneri ntiyagira ikivamo.
Iminota yakurikiyeho yaje gukomerera Musanze FC kurushaho, kuko ku wa 33 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyari cyuzuye ubuhanga.
Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0, ndetse byagaragaraga ko Rayon Sports yakinnye ifite ubushake n’imbaraga zitandukanye n’imikino iheruka.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya gatatu ariko umuzamu Nsabimana Jean de Dieu akomeza kuba inkomyi, cyane ku munota wa 48 ubwo yakuragamo ishoti rikomeye rya Bassane.
Nubwo Musanze yakinaga ari abakinnyi 10, yagerageje kwiyubaka, ndetse ku munota wa 70 Hussein Tchabalala yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wari uvuye kuri Mutsinzi Charles. Ku munota wa 85, Rayon Sports yongeye guhusha amahirwe y’umutwe binyuze kuri Ntarindwa Aimable.
Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi ya 2-0, itsinda mu buryo bugaragara kandi bwemeza abafana bayo ko imbaraga nshya zigarutse mu ikipe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c