Featured
Aston Villa yahinyuje benshi mu bari batangiye guha igikombe Arsenal
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Aston Villa yakuye Arsenal mu byishimo yari imazemo iminsi, itsinda igitego kidasanzwe mu masegonda ya nyuma y’umukino, bikomeza kugaragaza uburyo iyi kipe ya Unai Emery iri mu bihe byiza cyane muri Premier League.
Ni umukino watumye Villa yigabanyiriza ikinyuranyo cya amanota igera kuri atatu gusa inyuma ya Arsenal, ikomeje kuyobora urutonde.
Mu minota ya mbere y’umukino, Arsenal yari itaragira umuvuduko usanzwe uyiranga, ibintu byatumye abakinnyi ba Villa babona umwanya uhagije wo gutangiza ukwataka kwayo.
Ni ko byagenze ubwo Matty Cash yaryoherwaga n’umupira wanyuze mu bwugarizi bwa Arsenal, akawusanga ku ruhande rw’inyuma maze awutera ku burangare, atsinda igitego cya mbere cyafunguye umukino.
Arsenal, yari imaze iminsi yitwara neza cyaneirimo gutsinda Bayern Munich na Tottenham mu kwezi gushize yatunguwe n’iyi kipe ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu zihagaze neza muri shampiyona.
Nubwo Eberechi Eze yabanje gutsinda igitego cyahise cyangwa ku mpamvu z’icyuho, ikipe ye yaje kwisubiraho mu gice cya kabiri.Mikel Arteta yahinduye imikinire, yinjizamo Viktor Gyökeres na Leandro Trossard, ari na we wahise wishyura icyo yinjiriwe: gutsinda igitego cyo kwishyura, ari nacyo cya 50 muri Premier League.
Uyu mubiligi yerekanye ko akiri umwe mu ntwaro z’ingenzi za Arsenal, kuko yari amaze no kubanza kugerageza uburyo bubiri mbere yo gushaka inzira y’inzamarenga.
INDI NKURU WASOMA:Police yagarukanye Kepler mu mukino w’ishiraniro
Arsenal yakomeje gushaka igitego cyo gutsinda, ndetse ubwo Martin Ødegaard yateraga ishoti rikomeye, gusa Emi Martínez yerekanye impano idasanzwe akuramo umupira benshi bari batekereje ko ugiye kuba igitego. Gusa ibyo byose ntibyakumye icyabaye mu minota y’inyuma y’umukino.
Mu gihe abafana ba Arsenal bari batangiye kwiyumvisha ko bagiye gutahana inota rimwe, Villa yakoze ibyo benshi batatekerezaga.
Mu minota ya nyuma mu isegonda rya nyuma Emiliano Buendía winjiye mu kibuga asimbuye, yateye umupira uzamuka neza nyuma y’uko ba myugariro ba Arsenal bananiwe gukuraho neza. Uwo mupira wahise ujya mu izamu neza.
Icyo gitego cyatumye Aston Villa ibona intsinzi ya karindwi ikurikirana mu marushanwa yose, kandi itsinda umukino wa cyenda mu icumi iheruka gukina muri shampiyona.
Ku ruhande rwa Arsenal, ni ubwa mbere kuva muri Kanama batsindwa nyuma ya Liverpool.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c