Amakuru
Amagare: FERWACY yahaye umugisha ugutandukana n’umutoza mukuru
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryemeje ko ryatandukanye burundu n’Umufaransa David Louvet, wari umaze imyaka ibiri n’igice atoza Ikipe y’Igihugu y’Amagare.
Uyu mwanzuro watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, ubwo Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, hamwe n’abayobozi bagenzi be bahuraga na Louvet mu muhango wo kumusezera mu buryo bwemewe.
Louvet wari umaze kuba umwe mu batoza bagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’amagare mu Rwanda, yari aherutse gutanga ibimenyetso ko ashobora kudakomeza imirimo ye nyuma y’Imikino ya Shampiyona Nyafurika ya 2025 yabereye muri Kenya, aho Abanyarwanda batsindiye imidali icumi.
Ni intsinzi yanyuze benshi, ndetse nawe ubwe ntiyazuyaje kugaragaza ko ari kimwe mu bintu azahora yibukira ku rugendo rwe mu Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bakunzi b’uyu mukino, Louvet yagize ati: “Nyuma y’imidali 10 muri Shampiyona Nyafurika, nishimiye kugera ku musozo w’amasezerano yanjye n’u Rwanda duhagaze neza. Intego zanjye ntabwo zari zoroshye, ariko nzahora nibuka ubuhanga n’ubumuntu naboneye aha.”
INDI NKURU WASOMA :Gamondi yahamagaye abo Tanzania izajonjoramo abijyana muri CAN!
Yakomeje avuga ko yifuza gufata umwanya wo gusubira mu Bufaransa agasanga umuryango we no gutekereza ku hazaza h’akazi ke, ati: “Ubu noneho ngiye gushyira imbere gusubira iwacu mu Bufaransa… Rwose uru ni urugendo rwanjye rwa nyuma mu Rwanda.”
Isezera rye rije mu gihe u Rwanda ruri kwitegura Tour du Rwanda ya 2026 izatangira tariki ya 22 Gashyantare ikanaheruka ku ya 1 Werurwe. Ni urushanwa rutegerejwe cyane kandi rukunze gusiga amateka mu mukino w’amagare ku rwego rw’Isi. Kugeza ubu, ikipe y’igihugu isigaranywe naSempoma Félix wari uyibereye umutoza wungirije, ari nawe ugiye kuyitoza mu gihe hategerezwa andi mavugurura.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c