Amakuru
Premier League : Erling Haaland yageze ku gahigo ka Alan Shearer
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Rutahizamu w’Umwongereza w’imyaka 25 ukinira Manchester City, Erling Haaland, yongeye kwandika izina rye mu mateka ya Premier League ubwo yuzuzaga ibitego 100 mu buryo bwihuse kurusha undi mukinnyi uwo ari we wese mu mateka y’iri rushanwa.
Yageze kuri aka gahigo ku mukino wo ku wa kabiri ubwo City yatsindaga Fulham ibitego 5–4, mu mukino wari ukomeye.
Haaland ,ari mu mwaka w’imikino udasanzwe. Kuva uyu mwaka watangira, amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino 19 mu marushanwa yose, ibintu bikomeza kumugira umwe mu ba rutahizamu bakomeye ku rwego rw’Isi.
Mu buryo butari bumenyerewe, Haaland yari yinjiye mu mukino wa Fulham amaze imikino itatu adatsinda, haba ku mukino na Newcastle, Bayer Leverkusen n’uwo Man City yaherukaga gutsindamo Leeds.
Ariko ibyo ntibyamuteye ubwoba, kuko yagarutse mu buryo bwe bwo gutsinda mu rwego rwo hejuru, atsindira City igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahawe na Jeremy Doku mu gice cya mbere.
Nyuma y’umukino, Haaland yavuze ko ubu ari “umwanya w’ishema n’ibyishimo kuri we,” ndetse yongeraho ko kuba amaze gutsinda ibitego 100 ari ikintu gikomeye cyane mu buzima bwe bw’umupira. Yagize ati: “Nari maze kubivuga kenshi: rutahizamu wa City agomba gutsinda byinshi. Ni akazi kanjye, kandi ndagerageza kukakora neza.”
INDI NKURU WASOMA :Umutoza wa APR FC azi abakomeje kumuharabika
Uyu musore kandi akomeje kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri Premier League muri uyu mwaka, aho amaze gutsinda ibitego 15, akurikiwe na Igor Thiago wa Brentford ufite 11.
Kuva yagera muri City avuye muri Borussia Dortmund mu 2022, Haaland yakomeje gukora amateka kuri amateka.
Gutsinda ibitego 100 mu mikino 111 ni ikimenyetso cy’ubushongore bwe, cyane ko yahise akuraho agahigo ka Alan Shearer wategereje imikino 124 ngo agere kuri urwo rwego.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c