Imikino
Al Hilal yahaye isomo Gasogi ya KNC, Babona amanota 3 ya mbere
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan, Muri Shampiyona y’U Rwanda, Umukino waberaga kuri Pele Stadium, Urangira Al Hilal itsinze ibitego 2-0 Gasogi United yari yakiriye KNC.
Ni umukino watangiye Saa 18:00, Usifurwa na Irafasha Emmanuel, Yari yungurijwe na Ndagijimana Peace Eric na Mugisha Bonheur Fabrice, Mu gihe Nsabimana Celestin yari umusifuzi wa 4, Kamanzi Emery ari komiseri w’Umukino.
Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana hagati y’Impande zombi gusa Al Hilal Ugerageze gusatira kurusha Gasogi United n’Ubwo nta kipe yabashije gutsinda igitego mu gice cya mbere kuko cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
INDI NKURU WASOMA: RPL : APR FC iri kurya isataburenge Police FC nyuma gutsinda Etincelles FC
Mu gice cya kabiri Al Hilal yakomeje kwataka Gasogi United, Nayo yanyuzagamo gacye, Ku munota wa 60’ Emmanuel Flomo ukomoka muri Liberia yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Al Hilal, Nyuma y’Iminota 2 gusa Ku munota wa 62’ Uyu munya-Liberia yongeye gutsinda Gasogi United igitego cya 2, Umukino urangira ari ibyo bitego 2-0.
Al Hilal nyuma yo gutsinda Gasogi United yagize amanota 4 mu mikino 2 bamaze gukina muri Shampiyona y’U Rwanda, Umukino w’Umunsi wa 3 kuri bo bazakira Mukura Victory Sports, Mu gihe Gasogi United izaba yakiriwe na Marines.
Tubibutseko Rutsiro Fc nayo yatsinzwe na El Merrikh igitego 1-0, Mu mukino wabanje Saa 15:00 kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Igitego cya El Merrikh cyatsinzwe na Ibrahim Babajide Ku munota wa 53’. Iyi kipe ya El Merrikh yahise igira amanota 6 mu mikino 4 imaze gukina, Ubu iyanganya na Rutsiro Fc n’ubwo imaze gukina imikino 10, Rutsiro yahise ijya mu makipe 2 amanuka.
Emmanuel Flomo watsinze wenyine ibitego 2 Gasogi United yari yinjiye mu kibuga asimbuye.
Ikipe ya Al Hilal yatangiye kwerekana ibimenyetso ko izatanga akazi ku makipe bazakina muri Shampiyona y’U Rwanda.
Umurundi Girimugisha ukina aca kuruhande muri Al Hilal nk’Ibisanzwe akomeje kwerekana itandukaniro bitewe n’Uburyo aba ya yazonze uwo bahangaye.
Gasogi United yari imaze iminsi yitwara neza,Icyuho cy’Umurundi Akbar Mudeyi nacyo cyagaragaye.
KWAMAMAZA: : Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇