Amakuru
Kigali : Hagiye kongera gukorerwa Licence A-CAF
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’imyaka umunani abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda batabona amahugurwa ya Licence A-CAF, hamenyekanye ko iyi mpamyabumenyi yo gutoza igiye kongera gutangirwa mu gihugu guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Aya mahugurwa aheruka gukorerwa mu Rwanda mu 2017, ubwo abatoza 12 b’Abanyarwanda barimo Mashami Vincent wabaye uwa mbere mu manota, Casa Mbungo André wamukurikiye, ndetse na Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent n’abandi, bahawe iyi Licence iri ku rwego rwo hejuru muri CAF.
Icyo gihe FERWAFA yari iyobowe na Nzamwita Vincent de Gaulle, kandi kwishyura byari ibihumbi 100 Frw gusa.
Amakuru yizewe The DRUM twamenye dukesha ikinyamakuru Umuseke ahamya ko gahunda nshya yo gukorera Licence A-CAF yamaze gutunganywa, ndetse hakaba hateganyijwe ko amasomo azatangira ku wa 9 Werurwe 2026, naho module ya mbere ikazasozwa ku wa 13 Werurwe 2026.
Biteganyijwe ko amahugurwa yose azamara amezi arenga ane, akazarangirana n’itariki ya 17 Nyakanga 2026 ubwo module ya gatanu, ari na yo ya nyuma, izaba isoje.
Abatoza b’igihe kiri imbere bifuza kugera kuri uru rwego bazatangira kwishyura miliyoni 1 Frw, umwihariko utandukanye cyane n’imyaka ishize aho byasabaga ibihumbi 100 Frw.
INDI NKURU WASOMA:Umuhungu wa Thiago Silva yasinyiye Chelsea
Uretse kuba ari intambwe ihambaye mu kongerera ubumenyi abatoza, iyi Licence inemerera uyifite gutoza ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru, yaba ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukorera mu Rwanda.
Kuri ubu kandi, andi mahugurwa ajyanye n’icyiciro cyo hasi y’iki na yo akomeje gutangwa. Licence B-CAF ikorerwa ku bihumbi 600 Frw, naho C-CAF igasaba ibihumbi 300 Frw.
Iyi gahunda nshya yitezweho gutanga icyizere ku iterambere ry’ubumenyi bw’abatoza n’imyigire y’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko hari hashize igihe kinini hari icyuho mu gutanga izi mpamyabumenyi zikorwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c