Amakuru
Rutsiro FC yahagaritse umutoza wayo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’igihe kitari gito Rutsiro FC ihanganye n’umusaruro muke muri shampiyona y’u Rwanda, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana n’umutoza mukuru, Bizumuremyi Radjab, binyuze mu gusesa amasezerano bari bafitanye.
Uyu mwanzuro wemejwe mu ibaruwa Rutsiro FC yamwandikiye, ikamusaba guhita ahagarika inshingano ze kugeza ibiganiro bisoza gusesa amasezerano birangiye.
Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje ko bushingiye ku masezerano yasinywe kuwa 11 Nyakanga 2025, cyane cyane ingingo ya 4 n’iya 5, bwasanze bukwiye guhagarika imikoranire na Bizumuremyi kubera umusaruro utari ku rwego rwifuzwa.
Ibaruwa igira iti:“Nshingiye ku masezerano wagiranye na Rutsiro FC yo kuwa 11/07/2025, nshingiye ku ngingo ya 4 n’iya 5 iri mu masezerano, nkwandikiye ngusaba gusesa amasezerano wari ufitanye na Rutsiro FC kubera umusaruro utari mwiza ikipe ikomeje kugaragaza. Mu gihe ibiganiro byo gusesa amasezerano bigikomeza, nkumenyesha ko inshingano wari ufite mu ikipe zihagaze ukimara kubona iyi baruwa.”
Uyu mwanzuro ntiwatunguye benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda, kuko Rutsiro FC iri mu bihe bikomeye cyane kuva shampiyona yatangira.
Mu mikino icyenda imaze gukina, iyi kipe imaze gukusanya amanota atandatu gusa, bikayishyira ku mwanya wa 16 mu makipe yose akinira icyiciro cya mbere. Ni umwanya utari kuyorohera na gato, cyane ko iri hejuru gato y’amakipe abiri yo muri Sudan Al-Merreikh na Al-Hilalzo zimaze gukina imikino mike kubera ibibazo byazo.
INDI NKURU WASOMA:APR FC yungutse amaraso mashya mbere yo guhura na Etincelles FC
Nubwo bimeze bityo, mu gihe shampiyona yahagarara uko biri ubu, Rutsiro FC hamwe na Etincelles FC bahita bamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Kugeza ubu, Rutsiro FC ntiratangaza uwasimbura Bizumuremyi, ariko amakuru atugeraho yemeza ko ibiganiro byo gushaka umutoza mushya byatangiye kugira ngo ikipe itazikomwa mu nkokora n’igihe gito gisigaye mbere y’imikino ikomeye iri imbere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c