Amakuru
CAF yitabaje umunyarwanda mbere yuko AFCON itangira
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ,ndetse Umunyarwanda Samuel Uwikunda ari mu batoranyijwe nk’abasifuzi bo hagati bazitabira iri rushanwa rikomeye.
Ni ku wa Kabiri CAF yasohoye uru rutonde, rugaragaza ko Uwikunda ari we Munyarwanda rukumbi uzaserukira igihugu muri iri rushanwa rizabera muri Morocco guhera ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026.
U Rwanda rukaba ruhagarariwe n’umusifuzi umwe, mu gihe ibindi bihugu nka Algeria, Mauritania na Misiri byohereje babiri, naho Ghana, Kenya n’Afurika y’Epfo bigahagararirwa n’umwe, Morocco ikagira babiri nk’igihugu cyakiriye.
Gushyirwa kuri uru rutonde ni intambwe ikomeye kuri Uwikunda, nyuma y’uko aherutse kwitabira amahugurwa yihariye ya CAF agenewe abasifuzi bategura iki gikombe. Ibyo byamuhaye amahirwe yo kongera kugaragaza urwego rwe ku mugabane.
INDI NKURU WASOMA :RGB yashyizeho abagomba kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports
Uwikunda Samuel, ubu ufite imyaka 37, yatangiye inzira ye mu mupira akiri umwana, akinira Amagaju FC mu cyiciro cy’abato.
Mu 2007 nibwo yinjiye mu mahugurwa y’imisifurire ategurwa na FERWAFA, maze mu 2008 atangira gutozwa umwuga wo gusifura ku mugaragaro. Urugendo rwe rwakomeje kuzamuka kugeza mu 2014 ubwo yemererwa gusifura mu Cyiciro cya Mbere cya shampiyona, bikomeza gufata indi ntera mu 2017 igihe yashyirwaga ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA.
Mu myaka ishize, Uwikunda yakunze kugaragara mu marushanwa akomeye ya CAF, arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup. Yanatorewe gusifura Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritania mu 2021 ndetse na CHAN 2022 yabereye muri Algeria, imikino yagiye imuha ubunararibonye bwimbitse n’icyizere ku rwego rwa Afurika.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c