Amakuru
Twagusinyishije abandi bakujugunye – Amissi Cédric akomeje guterwa imijugujugu n’abayovu
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeje kugaragaza agahinda n’umujinya nyuma y’imyitwarire idasanzwe ya kapiteni wabo, Amissi Cédric, yerekanye mu mukino batsinzwemo na Al-Merrikh SC yo muri Sudani ibitego 2-0.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, aho Al-Merrikh ,imwe mu makipe yo muri Sudani yasabye gukina shampiyona y’u Rwanda yafunguye urugendo rwayo ibona intsinzi ku bitego byatsinzwe na Dauda-Ba na Mohammed Teya.
Ku munota wa 80, abatoza ba Kiyovu Sports bafashe icyemezo cyo gusimbuza Amissi Cédric, bamusimbuza Joseph.
Icyakora icyatunguranye benshi ni uko Cédric, ufatwa nk’umukinnyi w’umunyamwuga kandi ufite ubunararibonye mu marushanwa atandukanye ndetse n’ugukina mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, yikuyemo igitambaro cya kapiteni aragikubita hasi mu kugaragaza ko atishimiye gusimburwa.
Ibyo byababaje bikomeye abafana ba Kiyovu, batangiye kumuvugiriza induru no kumwibasira mu magambo. Umwe mu bafana yagize ati: “Wowe uri izina rito kandi riri hasi cyane kuri Kiyovu Sports. N’iyo wagenda ntawazibuka ko wayikiniye.”
Undi na we yongeraho ati: “Ntugasuzugure iyi kipe yakwakiriye igihe abandi bagutaye.”
INDI NKURU WASOMA :David Moyes yashimye Idrissa Gueye wakubise urushyi Michael Keane
Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’umukino ubwo bamwe mu bafana bamukurikiranye bagenda bamwisabira ibisobanuro. Amissi na we ngo ntiyacecetse, ahubwo yagendaga yamanika amaboko abereka ko bagomba kubimubwira bamwegereye.
Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa munani n’amanota 10 mu mikino icyenda, mu gihe Al-Merrikh SC yo ihise yandika amanota atatu yayo ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c