Amakuru
FERWAFA yemeje ko Rayon Sports yatsinze APR nyuma y’impaka ndende
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’iminsi itari mike havugwa urujijo ku masezerano ya Ihirwe Regine, myugariro w’ibumoso w’ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19, Akanama Gashinzwe ibijyanye no guhindura amakipe muri FERWAFA kemeje ko uyu mukinnyi yemerewe kwerekeza muri Rayon Sports WFC, nyuma y’ibiganiro by’imbitse byahuje impande zose bireba.
Ku wa 18 Nyakanga 2025,nibwo Rayon Sports WFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yasangije abakunzi bayo ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi w’imyaka 19 wari umaze igihe akinira APR WFC.
Ariko hashize igihe gito hatangira gucicikana amakuru avuga ko Ihirwe agifite amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo z’igihugu, ibi bituma ikibazo cye kigera muri FERWAFA kugira ngo hamenyekane ukuri ku mategeko amureba.
APR WFC yari yanze kumurekura, ivuga ko Ihirwe akiyifitiye amasezerano kandi ikanasaba Rayon Sports amafaranga y’indezo, ishingiye ku kuba yarareze uyu mukinnyi kuva akiri muto.
Nyamara nyuma yo kumva impande zombi, FERWAFA yabonye ko nta cyemezo cyemewe cy’amasezerano y’umwuga yari afitanye n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyagengaga imyaka itanu yari yasinyishijwe.
Amategeko ya FIFA asobanura ko umukinnyi utarageza imyaka 18 atemerewe gusinya amasezerano y’umwuga arenze imyaka itatu.
INDI NKURU WASOMA :Twagusinyishije abandi bakujugunye – Amissi Cédric akomeje guterwa imijugujugu n’abayovu
N’ubwo Ihirwe yari yarasinye imyaka itanu, andi makuru yemeza ko ayo masezerano atari ay’umwuga ahubwo yari ajyanye no kwitabwaho mu buzima busanzwe harimo kuvuzwa no kwishyurirwa ishuri ,cyane ko nta mushahara yari buzajye ahabwa.
Nyuma yo gusesengura ibi byose, FERWAFA yemeje ko nta kwica amategeko kwabayeho ku ruhande rw’uyu mukinnyi, bityo ahabwa uburenganzira bwo kwerekeza mu Nzove,ndetse ubu hasigaye ko ahabwa ibaruwa imurekura ku mugaragaro.
Gusa amakuru atugeraho aravuga ko APR WFC ishobora kujuririra uyu mwanzuro, bivuze ko urugendo rw’iki kibazo rushobora kuba rutararangira burundu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇