Amakuru
Lionel Messi ntago yatumye Cristiano Ronaldo yiharira ukuvugwa wenyine
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Cristiano Ronaldo, w’imyaka 40, yongeye kugaragaza ko imyaka ari imibare gusa ubwo yatsindaga igitego cy’umwigaramo cyigasiga imbaga mu mangambure ubwo Al-Nassr yatsindaga Al-Khaleej ibitego 4–1 muri Saudi Pro League.
Ni igitego cyaje mu minota y’inyongera, aho yifashe akiterura akishyira mu kirere neza neza hagati mu rubuga rw’amahina agatererayo umupira wari uturutse kuri Nawaf Boushal wari uvuye ku ruhande rw’iburyo.
Iki gitego cyabaye icya 954 mu rugendo rurerure rwa Ronaldo, kandi cyahise cyibutsa abafana cya gitego cya ngarama cyangwa kwicubura yatsinze Juventus muri Champions League yo mu 2018, kimwe n’icyo yatsinze Poland mu mikino ya UEFA Nations League mu Ugushyingo 2024.
Nubwo amaze imyaka kuva mu 2023 atarahirwa n’igisekuru cy’ igikombe muri Saudi Arabia, iryi ntsinzi yabahesheje yahise ishyira Al-Nassr ku manota ane imbere y’ikipe ibakurikiye ku rutonde.
Ku rundi ruhande , muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yakomeje kugaragaza ko atari gukandagira by’umugenzo muri MLS gusa – ahubwo ari kuyihinduriramo amateka.
Rutahizamu wa Argentina yafunguye amazamu ku mutwe mu mukino Inter Miami yatsinzemo Cincinnati, bituma ikipe ye igera ku mukino wa nyuma mu Burasirazuba bwa MLS ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
INDI NKURU WASOMA:Pogba yagarutse mu kibuga nyuma y’Iminsi 811
Messi ntiyahagarikiye aho, kuko yahise atanga imipira itatu yavuyemo ibitego, byatsinzwe na Mateo Silvetti ndetse na Tadeo Allende .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c