Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Ijambo ku rindi – Ibyo umutoza wa Spurs yavuze nyuma yo kunyagirwa na Arsenal - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/7506f1b0-c89f-11f0-bd29-671755baf5ba.jpg.webp" width="36" height="36">

Amakuru

Ijambo ku rindi – Ibyo umutoza wa Spurs yavuze nyuma yo kunyagirwa na Arsenal

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Tottenham Hotspur yahuye n’umunsi mubi kurusha indi muri uyu mwaka w’imikino, itsindwa mu buryo bwatumye abatoza n’abakinnyi ubwabo bemera ko batitwaye nk’uko byari bikwiye.

Nyuma y’umukino warangiye batsinzwe na Arsenal ibitego 4-1 , umutoza Thomas Frank n’umunyezamu we Guglielmo Vicario batangaje amagambo yiganjemo kwemera intege nke zabo ndetse anagaragaza ko ikipe ikeneye kwisubiraho.

Thomas Frank,  avuga ko nta kindi yakora uretse gusaba imbabazi abafana ,aho yagize ati : “Byari bikomeye cyane. Twitwaye nabi mu buryo bugaragara, kandi birababaje guhagarara hano nyuma y’uyu mukino. Nari nizeye ko dushobora guhangana uyu munsi, ariko ntabwo byagenze,” ni ko yabwiye BBC Match of the Day twakuyeho amajwi ye.

 Uyu munya-Denmark yongeyeho ko amakosa bakoze atari ay’imikinire gusa, ahubwo ko icyo yise ubwitwararike bwari hasi , ati : “Ntitwabashije kuba kwitwararika bihagije, twananirwa no kubapapuza imipira yo mu kirere. Twasabwaga guhangana ku mfuruka zose z’umukino, ariko ntabwo twabikoze.”

Frank yavuze ko nubwo bahinduye uburyo bakinagamo mu gice cya kabiri, impinduka zari nkeya cyane kuko umukino wari wamaze kubacika nyuma yo kubatsinda igitego cya gatatu mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Yunzemo ati : “Nta buryo na bumwe bwari bugire icyo bumarira ikipe itari kwitwara neza mu kwambura imipira yo mu kirere .”

Nubwo ari na we wiyemerera amakosa yose, yavuze ko hari amasomo akomeye bakuye muri iyi ntsinzwi ibababaje kurusha izindi zose bagize muri uyu mwaka w’imikino.

Ku ruhande rw’abakinnyi, umunyezamu Guglielmo Vicario yavuze ko ikipe ubwayo yemera ko yananiwe.

Ati : “Ni ijoro ribi cyane kuri twe. Icya mbere ni ugusaba imbabazi abantu badushyigikira buri munsi. Baba bategereje ko turwana, ariko uyu munsi ntitwarwanye. Ibyo ni ibintu bidaca mu maso mu mupira uri ku rwego nk’uru,” nkuko yabwiye bagenzi bacu bo kuri Sky Sports.

Vicario yavuze ko Tottenham yinjiye mu mukino itambariye urugamba nyirizina. Ati : “Twategereje cyane. Twari hasi. Ibyo twari twateguye ntitwabishyize mu bikorwa. Tugomba gutuza, tukabivugaho nk’abakinnyi, ariko tugakomeza gufatanya mu kubikosora kuko hari umukino ukomeye kuri uyu wa Gatatu.”

INDI NKURU WASOMA :AS Kigali yatoye ubuyobozi bushya

Kugeza ubu ,Arsenal yicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza [Premier League ] n’amanota 29 ikaba ikurikiwe na Chelsea yo yatsinze Burnely igahita igira amanota 23.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments

Popular Posts