Amakuru
Arsenal vs Spurs : Amateka ,imibare ,amakuru ahari ,imvune n’ibyo abatoza batangaje
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’uko imikino mpuzamahanga yo muri 2025 ishyizweho akadomo, amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru yose yerekejwe ku mukino wo muri iki cyumweru aho Arsenal yakira Tottenham muri deribi yitiriwe iy’amajyaruguru y’umurwa mukuru ,Londres kuri iki Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice.
Ni umukino utegerejwe cyane kuko Arsenal yifuza gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona no kongera umubare w’imikino 14 imaze idatsindwa.
INDI NKURU WASOMA :Abanyarwandakazi begukanye imidali muri shampiyona Nyafurika
Uyu ni wo mwanya wa mbere bahura Tottenham itozwa na Thomas Frank, wagize uruhare mu kuzamura ikipe ye yavuye ku mwanya wa 17 umwaka ushize ikongera guhangana mu makipe yo hejuru.
Tottenham itaratsindira mu rugo, ariko ikabera ibamba hanze
Nubwo Spurs iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona kandi ikaba itaratsindirwa hanze uyu mwaka, mu rugo ibintu ntibyagenze neza: imikino ine ishize nta ntsinzi, harimo no gutsindwa na Chelsea no kunganya na Manchester United. Yongeye kandi gusezererwa muri Carabao Cup ndetse inatakaza Super Cup ubwo yaguraga na PSG.
Imigabo n’imigambi y’abatoza
Mikel Arteta yavuze ko uyu mukino “ari ubuzima bwihariye bw’abanya-Londres” kandi ko gukina imbere y’abafana b’Arsenal ari “amahirwe adasanzwe.” Yashimangiye ko ikipe ye izashyiraho ingufu zose, by’umwihariko kubera uburyo abafana bayitera imbaraga.
Ku ruhande rwa Spurs, Thomas Frank yemera ko umukino ushobora kuvamo akavuyo kadasanzwe ariko akemeza ko ikipe ye yiteguye.
Amakuru ku bakinnyi
Arsenal ifite impungenge kuri Gabriel wasohotse mu kibuga yakomeretse, ndetse Calafiori na Martinelli bakiri mu mvune. Gabriel Jesus we yamaze kugaruka mu myitozo.
Spurs zishimira kugaruka kwa Pape Sarr na Bergvall, ariko Dominic Solanke na Bissouma bo ntibahari nubwo Mohammed Kudus na Dragusin bashobora kugaruka.
Imibare n’amateka
Arsenal imaze gutsinda Spurs mu mikino itatu iheruka ya Premier League, mu gihe Tottenham yatakaje amanota 48 mu gihe Arsenal yari yayibanje igitego . Bukayo Saka amaze imikino ine akora cyangwa atsinda igitego muri derby.
Uyu mukino uraza kuyoborwa na Michael Oliver, uheruka gusifurira Arsenal muri Mutarama.
Arsenal, imaze gukinira imikino umunani kuri sitade yayo ya Emirates ikaba yarinjijwe igitego kimwe gusa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C