Amakuru
FERWAFA yabonye umunyamabanga mushya
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyirahamwe, Biteganyijwe ko imirimo ye azayitangira i tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Mugabe, usanzwe azwi cyane mu nzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo, afite ubunararibonye n’ubuhanga bukomeye mu miyoborere y’umupira w’amaguru, aho yagiye akora imirimo itandukanye muri FERWAFA, CAF (Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika), ndetse na FIFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi).
Uyu mwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, umaze igihe utari ufite nyirawo nyuma yo gusoza inshingano kwa Mugisha Richard wari washyizweho by’agateganyo.
INDI NKURU WASOMA : RPL : Al Hilal yaciye amarenga yo kuzakinisha ikipe ya kabiri
Mu itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA’, Yemeje ko Mugabe ari umunyabanga mushya ndetse yashimiwe kuba yaragize uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse no mu migendekere myiza y’amarushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika no ku isi.
Mugabe ni umuntu udakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane nubwo yarikozeho, ariko abanyarwanda bamumenye mu kazi ke k’ubuvugizi n’itumanaho ry’umupira w’amaguru.
Yatangiye gukorera FERWAFA mu mwaka wa 2012, aho yatangiye inshingano z’itangazamakuru no kuba umuvugizi w’iryo shyirahamwe.
Kuva mu mwaka wa 2015, Bonnie Mugabe yari mu bagize itsinda rishinzwe imiyoborere y’amajyambere mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, aho yakoze mu bikorwa bitandukanye muri FIFA.
Mugabe kandi yize amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, ibi bikaba byamuhaye ubumenyi buhagije mu gutegura no kuyobora ibikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C