Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
CECAFA U17 : Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe na Kenya - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/content_69207201a9a5f_1763734017-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

CECAFA U17 : Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe na Kenya

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarangeje imyaka 17 yaturutse inyuma itsinda Amavubi ibitego 2-1, mu mukino wabereye muri Ethiopia ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, mu itsinda A rya CECAFA U17.

Umukino watangiranye umuvuduko udasanzwe. Mu minota 20 ya mbere nta ikipe yabashije kurusha indi mu buryo bugaragara, kuko wasangaga impande zombi zihanahana umupira nabi bitewe n’umuvundo n’ishyaka ryinshi abakinnyi bari bafite.

N’ubwo nta bwiganze bwari bugaragara, Amavubi ni yo yabonye amahirwe akomeye mbere ya Kenya.Ku munota wa 35, Mugunga Daniel yafashe umupira awuturukana mu kibuga hagati, awugeze mu rubuga rw’amahina ahita awushyira ku kirenge cya Nshimiyimana Olivier, uyu na we ahita awushyira mu nshundura nta kuzuyaza, maze igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri imbere n’igitego 1-0, bitanga icyizere mu bakinnyi n’abatoza.

Gusa ibyo byiringiro ntibyatinze kumuka mu gice cya kabiri. Umutoza wa Kenya, William Muluya, yahise akora impinduka aho yasimbuje, yinjizamo rutahizamu Nicholas Ochola, maze ubwo yari akigera mu kibuga,ahita yerekana impinduka zikomeye.

Abakinnyi ba Kenya batangiye guhererekanya umupira neza, bigaragara ko bashaka igitego cya mbere.Ni nako byagenze. Mu gihe Amavubi yari mu gihunga cy’imyanya y’inyuma, Armstrong Omondi yohereje umupira muremure wanyuze hasi imbere y’izamu, maze myugariro w’u Rwanda awukoraho awihera, ochola ahita awushyira mu nshundura acyinjira mu kibuga. Uku kwishyura kwabahaye imbaraga zidasanzwe.

INDI NKURU WASOMA :Cole Palmer azasiba umukino Chelsea ifitanye na Barcelona

Ndetse igitutu cyakomeje ku munota kugeza ku munota wa 77 ubwo Ochola yongeye kuba intandaro y’igitego cya kabiri, ubwo yazamukanaga umupira ku ruhande rw’iburyo agatanga umupira wabonywe Trevor Nasasiro imbere y’izamu, na we atsinda igitego cya kabiri.

U Rwanda rwakomeje kugorwa n’umunaniro, ndetse Kenya yari hafi no kongeramo icya gatatu ku munota wa 87, ariko Omondi ahusha andi mahirwe .

Umukino warangiye Kenya itsinze 2-1. Amavubi azakina umukino wa gatatu ku wa Mbere, tariki 24 Ugushyingo 2025, ahanganye na Somalia; naho Kenya yo izaba ihanganye na Sudani y’Epfo.

Ni intsinzi yahise ihesha Kenya amanota ane, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kugorwa n’iri rushanwa nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments

Popular Posts