Amakuru
Amagare : Umunyarwandakazi yitwaye neza
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Masengesho Yvonne yanditse izina mu mateka y’imikino nyarwanda nyuma yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wegukanye umudali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare 2025, iri kubera mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya guhera kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu 30, rikomeje kugaragaza isura yaryo nk’imwe mu marushanwa akomeye ku mugabane, aho abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye basiganwa n’igihe ku ntera ziteganyijwe mu ngimbi, abangavu, abagabo n’abagore.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa, mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, Masengesho Yvonne,wari we mukinnyi rukumbi uhagarariye u Rwanda ,yitwaye neza mu buryo bwashimishije Abanyarwanda.
Yasoje intera y’ibilometero 14 akoresheje iminota 11, amasegonda 20 n’ibice bitanu, bimuha umwanya wa gatatu n’umudali w’umuringa.
Umwanya wa mbere wafashwe na Kiros Tsige wo muri Ethiopia, wakoresheje iminota 10 n’amasegonda 56, mu gihe umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunya-Eritrea Adyam Tesfu, wakoresheje iminota 11 n’amasegonda 2.
INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yasozanije byose na Robertinho
Masengesho yakomeje kugaragaza ikizere cy’umukinnyi ukura neza, kuko no muri Shampiyona y’Isi yabereye i Kigali mu 2025, we na Uwiringiyimana Liliane bari barabaye abangavu ba mbere b’Abanyarwandakazi basoje isiganwa ryo ku rwego rw’Isi, bikomereza icyizere cy’iterambere ry’amagare mu gihugu.
Ku rundi ruhande, mu cyiciro cy’ingimbi zasiganwe ku ntera y’ibilometero 28, Abanyarwanda ntibahiriwe. Ntirenganya Moïse yasoje ari ku mwanya wa gatanu, asizwe amasegonda 43 n’Umunya-Mauritius Hardy Tristan wegukanye umudali wa Zahabu. Ishimwe Brian we yabaye uwa 16, asigwa umunota n’amasegonda 56.
Ibirori byo kuri uyu wa Kane birakomeje, aho saa sita hakina abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe ku ntera y’ibilometero 28. U Rwanda ruzahagararirwa na Mwamikazi Jazilla na Ntakirutimana Martha. Mu bagore bakuru hazakina Ingabire Diane na Nirere Xaverine.
Mu masiganwa y’amasaha ya nyuma ya saa sita, abasore batarengeje imyaka 23 barimo Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne bazakora intera y’ibilometero 23, mu gihe mu cyiciro cy’abagabo hazahatana Mugisha Moïse na Nsengiyumva Shemu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C