Amakuru
Antoine Semenyo wa Bournemouth yateye ivi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umunya-Ghana Antoine Semenyo, umaze kuba umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Bournemouth, akomeje kwigarurira imitwe y’inkuru z’ibitangazamakuru bikomeye ku isi nyuma yo guterera ivi umukunzi we .
Nyuma yo gutangira umwaka w’imikino mu buryo budasanzwe, uyu mukinnyi w’imyaka 25 yongeye gutungurana ku giti cye ubwo yemezaga ko yambitse impeta y’urudashira umukunzi we, Jordeen Buckley.
Semenyo watsindiye ikipe ye ibitego 11 mu mikino 12 amaze gukina kandi agatanga imipira itatu yavuyemo ibitego, arimo gushakishwa na Manchester United ndetse n’andi makipe akomeye, nyuma y’uko havuzwe ko afite amasezerano akubiyemo ingingo zishobora gutuma asohokamo mu kwa mbere.
Jordeen Buckley, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni we wabanje gutangaza aya makuru ku rubuga rwe rwa Instagram, ashyiraho amafoto umunani agaragaza uwo munsi w’uyu rutahizamu wo muri Ghana.
Aho yanditse ati: “ Iteka ryose yamaze kumugira uwe.” Asoza asubiramo amagambo avuye mu Gitabo cy’Indirimbo za Salomo 3:4 agira ati: “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.”
INDI NKURU WASOMA :Muri Muhazi United ngo ntibazi umushahara mu mezi abiri ashize
Biravugwa ko Semenyo yakoze ibi biroro yihariye nyuma yo kwemererwa kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Ghana, nyuma yo kuvunika ku kagombambari byanatumye adakina umukino wa gicuti bari bafite na Koreya y’Epfo.
Abafana ba Bournemouth ndetse n’iyi kipe ubwayo bahise bihutira gutanga ubutumwa bw’ishimwe, bikurikirwa n’amagabo y’abo bahoze bakinana barimo Dominic Solanke, Kepa Arrizabalaga na Dean Huijsen.
Abakinnyi bakiri mu ikipe nka Alex Scott, Justin Kluivert na Marcos Senesi na bo bamusabiye imigisha muri uru rugendo rushya.
Semenyo yageze muri Bournemouth muri Mutarama 2023 avuye muri Bristol City.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C