Amakuru
Martin Rutagambwa yatunze itoroshi ku cyo yise ‘gatsiko k’amabandi’ muri Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’isubikwa ry’Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Rayon Sports, yagombaga kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025, umwe mu bakunzi bakomeye b’iyi kipe akaba n’umwe mu bayikurikiranira hafi, Martin Rutagambwa, yongeye kuvuga amagambo akomeye ashinja ubuyobozi bwa Twagirayezu Thadée kunanirwa gukora ibikwiye no kwimakaza imikorere ishingiye ku ivangura n’akarengane.
Mu kiganiro yagiranye na Radio y’igihugu , Rutagambwa yavuze ko ari kumwe n’abandi banyamuryango bakuze bayobowe na Muvunyi Paul, bafashe icyemezo cyo kutitabira Inama ya Rayon Sports ngo kuko ibibazo bikomeye biri mu ikipe bitigeze bibanza gushakirwa ibisubizo.
Yagize ati: “Nta mpamvu yo gushyira imbaraga mu nama itita ku bibazo by’ingenzi ikipe yacu ifite. Hari abantu bagaragaje gukoresha Rayon Sports nk’urwuri rwabo bwite, binjizamo abashinjwa imyitwarire mibi.”
Yakomeje anavuga ko hari itsinda ry’abantu yise “agatsiko k’amabandi”, avuga ko ari bo Twagirayezu yegereye kugira ngo bakure mu myanya abayobozi batowe mu buryo bwemewe n’Inteko Rusange.
Yagize ati:“Hari abantu b’ibisambo bitwa ba Claude Mushimire… n’abandi bigeze kugira ibibazo mu makipe atandukanye. Abo ni bo Twagirayezu yegereye kugira ngo birukane abari bafite inshingano zemewe.”
INDI NKURU WASOMA : RPL – Al Hilal SC na Al Merreikh zitegeye amakiriro kuri CAF
Rutagambwa yavuze ko ari itsinda ry’abantu batandatu cyangwa barenzeho, ngo rifite uruhare rukomeye mu gushyira mu rujijo inzego z’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ku buryo ubu ari bo bari mu bafatira ibyemezo byose bikomeye by’iyi kipe.
Ku bibazo bikomeye bifitanye isano n’imyenda Rayon Sports ishinjwa ku rwego mpuzamahanga, Martin yongeye kugaragaza impungenge ko mu gihe nta gikozwe vuba, ikipe izinjira mu mwaka wa 2026 ikigorwa n’ibihano bya FIFA byo kutandikisha abakinnyi, kandi ngo nta bushobozi babona bushobora gukemura ibyo bibazo mu buryo bwihuse.
Yagize ati: “Niba Mutarama 2026 izagera ntacyakemutse, tuzaba twemeye ko ibihano bya FIFA bikomeje. Nta bushobozi ikipe ifite bwo kugabanya imyenda cyangwa kuyishyura uko bikwiye.”
Iyi mikoranire mibi irimo kuvugwa kuri ubu ije mu gihe Rayon Sports imaze iminsi mu bibazo bikomeye by’imiyoborere, aho umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Twagirayezu Thadée uyobora ikipe na bagenzi be barimo Muhirwa Prosper, usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C