Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Ruhago y’abagore : FERWAFA iri guhugura abazasifura shampiyona y’icyiciro cya kabiri - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/Lou-5-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

Ruhago y’abagore : FERWAFA iri guhugura abazasifura shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangije amahugurwa  agamije kongerera ubumenyi abasifuzi bazayobora imikino ya Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri.

Ni gahunda ihuriyemo abasifuzi 96, barimo abakobwa 23 n’abahungu 73, bose bakiri mu rugendo rwo kubaka ubunararibonye bw’umwuga wo gusifura.

INDI NKURU WASOMA : Liverpool, Manchester City na Tottenham Hotspur mu nkundura yo kwegukana Semenyo

Aya mahugurwa ari gutangwa n’abarimu b’abasifuzi babigize umwuga barimo Hakizimana Louis, Perezida wa Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA, ndetse na Kagabo Ahmed, Karambizi Rabbin Hamimu na Hakizimana Ambroise.

Aba ni bo bashinzwe gufasha aba basifuzi kunoza imyitwarire n’ubumenyi bushingiye ku mategeko ya ruhago, by’umwihariko impinduka n’inyongera zakozwe ku mategeko agenga umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byagaragaye mu minsi ya mbere y’amahugurwa, amasomo atangirira mu ishuri aho aba basifuzi baganirizwa ku nzingiro ry’amategeko mashya, uburyo bwo gufata ibyemezo byihuse no kwirinda guhindura isura y’umukino.

 Nyuma y’amasomo , abasifuzi bajyanwa ku kibuga aho berekwa uko bahagaze mu kibuga, imiterere y’imirongo bagomba gukurikiza ndetse n’uburyo ibyavuzwe mu ishuri bikoreshwa mu kibuga nyirizina.

Amahugurwa nk’aya akunze gushyirwa imbere na FERWAFA muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, by’umwihariko mu byiciro byo hejuru no hasi. Abayobozi b’amahugurwa bavuga ko kuba abayitabiriye benshi ari urubyiruko ibi bikaba ari amahirwe yo kubaka ejo hazaza habereye umupira mu Rwanda.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, bityo aya mahugurwa akaba ari ingenzi kugira ngo abasifuzi bazinjire muri shampiyona bafite ubushobozi bujyanye n’igihe.

Kurundi ruhande, abitabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko ari amahirwe bahawe yo kunoza umwuga no kongera icyizere mu kazi kabo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

 

Comments

Popular Posts